Bahavu Jeanette yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange mashusho y’indirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula

26/12/2023 07:53

Umugore umaze kubaka izina muri cinema Nyarwanda Bahavu Jeanette, yagaragaje ko kujya mu ndirimbo z’abahanzi byahoze ari inzozi ze kugira ngo umunsi yavuye mu buzima bazajye bamureba bituma batamwibagirwa.

 

Mu kiganiro inkuru yanjye cya Gerard Mbabazi, uyu mugore yavuze ko yakoze iyo bwabaga abifashwamo n’ababyeyi be bikaza kurangira agaragaye mu ndirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula.Muri iki kiganiro , Bahavu yagaragaje ko nawe yakuze bamubwira ko ari mwiza, bimutera imbaraga ndetse akanavuga ko yakuze akunda kwirata kuburyo n’ubu adatinya kwerura ko yirata.

 

Ifoto ya Bahavu Jeanette mu ndirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula

Muri iki kiganiro Bahavu Jeanette agaruka ku ndirimbo yagaragayemo bwa mbere yavuze ko yumvise anyuzwe cyane gusa bakimuhamagara yabanje kugira ubwoba nk’umukobwa waririmbaga muri Korali bibanza guca k’umubyeyi we aba ari nawe umuhitiramo uko agaragara.Mu magambo ye yagize ati:

 

“Numvise nyuzwe kuko ntayindi ndirimbo nifuzaga kujyamo.Barampamagaye mbanza kugira ubwoba kuko nari nkiririmba muri Korali , nibaza kubantu bazabibona mbaza mama , mama arambwira ati abo bantu niba biteguye baze tuvugane.Baraje murugo , icyo gihe yari afite umureberera inyungu [Manager], araza n’uwari wamundangiye kuko yari yarambonye muri Filime [Umuziranenge].

 

Umubyeyi wanjye ati ese murashaka akoremo ibiki , azaba yambaye ate.Urebye ukuntu nari nambaye ni mama wagiye abihitamo.Hamwe nagombaga kuba nambaye bikini ndi muri Pisine , mama ati uwo si Jeanette wanjye , uwo si umukobwa wnajye.Baraje bemeranya na Mama bemeranya ko nyijyamo”.

 

 

Bahavu Jeanette yavuze ko kwamamara yifuzaga kwari uguhesha ishema umuryango we ntibukureho imyemerere ye kuburyo yabibwiye umubyeyi agamije kubona inama ze nk’umukirisitu yizeraga.Bahavu Jeanette yagaragaje ko ikintu kimugora mu buzima bwo kwamamara ari ukubaho mu buzima butari ubwo kwisanzura.

 

Advertising

Previous Story

Chino Kidd yahakanye ibyo gutangamo igitambo mugenzi we

Next Story

“Nzashakana n’umusore uzajya ambabarira namuciye inyuma” ! Doyin

Latest from Cinema

Go toTop