“Nzashakana n’umusore uzajya ambabarira namuciye inyuma” ! Doyin

26/12/2023 08:50

Umukobwa witwa Doyinsola Anuoluwapo wamamaye nka Doyin mu myidagaduro ya Nigeria, yatangaje ko urukundo rwe azaruha umusore uzajya amuha imbabazi mu gihe yamuciye inyuma, agaragaza ko ari nako bikwiriye kigenda.

 

Uyu mukobwa yemera ko nyuma yo gusaba imbabazi ari nta kindi akwiriye kubazwa n’umukunzi wawe uretse kumuha imbabazi ubuzima bugakomeza mukabana mu mahoro aho gushwana mupfa gucana inyuma.Doyin avuga ko n’anandi bakundana ari uko bakwiriye kubaho.

 

Mu kiganiro akorera kuri Podcast yitwa Doyin’s Corner  niho yatangarije ibi aho yari afite umuhanzi  Iyanya nk’umutumirwa we w’umunsi.Muri iki kiganiro Doyin yagize ati:”Simvuze ko gucana inyuma ari igikorwa cyiza kiryoha ariko niba nafunguye umunwa wanjye nkakubwira ngo nakoze ibi n’ibi.Ukwiriye kubyakira [Move On].Niba ngusabye imbabazi nyuma yo kuguca inyuma, reka tubisige kuruhande”.

 

Abajijwe uko imbabazi zikwiriye gusabwa hagati y’uwaciwe inyuma n’uwamuciye inyuma.Doyin yagize ati:” Mukunzi mbabarira, nahuye n’umusore mwiza, yari mwiza pe, afite n’amafaranga kukurenza, mpitamo gusohokana nawe, ndabikubwiye ngo ubimenye.Ntabwo bivuze ko nakunze uwo musre cyane ahubwo byari iby’uwo mwanya twahuye. Ubu rero nagarutse , kandi ndakomeza kugukunda.Reka dukundane”.

 

Iyanya  wari umutumirwa muri iki kiganiro ntabwo yigeze yemeranya n’uyu musore kubyo yavuze gusa agaragaza ko urukundo rw’umukobwa ushaka umusore mwiza , ugaragara neza ruba rugoye.Iyanya yagaragaje ko mu minsi ishize aherutse kubeshyerwa guca inyuma uwo bakundanaga , asaba imbabazi avuga ko umukobwa waba yiteguye gukundana yamwegera akirengagiza ibyavuzwe na cyane ko ari icyamamare.

 

Ubusanzwe ukuri k’urukundo ntabwo kwemerera abakundana gucana inyuma ni ingeso mbi iba ikwiriye kwihanwa igacikwaho na nyirayo mbere yo kwemera guha umutima we undi muntu kugira ngo arinde amaragamutima ye.Gukundana ni ukwizerana no kubahana.Gukundana si ugucana inyuma.

Advertising

Previous Story

Bahavu Jeanette yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange mashusho y’indirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula

Next Story

Umugore yanyujije inshoreke ye mu idirisha kugira ngo umugabo we atamusanga ari kumuca inyuma

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop