Umwe mu bamuri hafi wahuye n'impanuka

Chino Kidd yahakanye ibyo gutangamo igitambo mugenzi we

26/12/2023 06:59

Umuhanzi Chino Kidd  ukunzwe mu njyana ya Bongo, yagaragaje ko atigeze atangamo igitambo mugenzi we babana mu itsinda rimwe uherutse kugwa mu mpanuka.

 

Aganira n’itangazamakuru uyu muhanzi yagaragaje ko nawe ari mu batewe intimba n’urupfu rwa mugenzi wabo.Ahakanira kure amakuru yavugaga ko yatanze ubuzima bwe kugira ngo abone amafaranga n’ubukire.Chino yagaragaje ko n’ubwo bagiye bahura n’ibibazo ariko ubuzima bubi bwo babunyuranyemo.

 

Uyu muhanzi yababajwe cyane n’uburyo abantu batakigira umutima wa ki muntu ku buryo bashobora gutinyuka kuvuga amagambo mabi nyamara abandi bari mu kiriyo cy’uwabo wabuze ubuzima.

Chino Kidd

Yagize ati:”Murabizi ko ibi byabaye byatugizeho ingaruka zikomeye, byatumye twibaza byinshi, byatubabaje cyane ndetse duhangayikishijwe cyane nabyo ariko wajya kubona ukabona umuntu atanze ibitekerezo ngo runaka yamutanze ibitambo,byambabaje mu buzima bwanjye”. [Ni amagambo twakuye mu rurimi rw’Igiswahili].

 

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Gibela’, yakunze gukundirwa kubyinanan n’ababyinnyi be akabafasha na cyane ko amakuru avuga ko mbere y’uko we n’abagize itsinda rye batangira umuziki bari basanzwe babyina.

Amakuru avuga ko Chino na Marioo ari abahanzi b’inshuti cyane kuva na kera, aho bakoranye munzu imwe ifasha abahanzi ya Bad Nation bakorerwa na Abbah

Umwe mu bamuri hafi wahuye n’impanuka

Advertising

Previous Story

Ariel Wayz yasubiye mu myaka 4 ishize ari kumwe na Kenny Sol

Next Story

Bahavu Jeanette yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange mashusho y’indirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula

Latest from Imyidagaduro

Go toTop