Bahavu Jeanette na Fleury bifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana wabo w’imfura

12/12/2023 08:10

Amora umwana wa Mbere wa Bahavu na Fleury yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru nziza y’amavuko ye.

Umukinnyi wa Filime akaba na rwiyemezamirimo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda , Bahavu Usanase Jeanette, yatomoye umwana we ashimira Imana ikomeje kumufasha kumurera neza agakura.

 

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Bahavu Usanase Jeanette yagize ati:” Warakoze cyane Mana kubw’izi mpano nziza zihebuje wampaye [ Fleury na Amora]. Isabukuru nziza y’amavuko ku gikomangomakazi, Uwiteka akomeze ku kurinda no kugukuza neza”.

Uyu mubyeyi yashimiye uwabafashije gutegura ahabereye ibirori by’umwana wabo.

 

Ku rundi ruhande, Fleury nawe yikije mu ry’umugore we ashimira Imana avuga ko umwana we aricyo kintu cyiza cya mubayeho mu buzima bwe.

Yagize ati:” Nukuri ni wowe kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, ninacyo kigira uyu munsi udasanzwe.Isabukuru nziza y’amavuko Amora”.

Bahavu Usanase yagiye agaragaza amashimwe ku Mana nawe agaragaza ko uyu mwana wabo ariwe watumye yitwa Umubyeyi.Ati:” Ndagukunda cyane mfura yanjye, Uburinzi bw’Uwiteka bukomeho iteka ryose”.

Advertising

Previous Story

Inyogosho y’umuhungu wa Kim Kardashian na Kanye west witwa Zaburi ikomeje kuvugisha abatari bake

Next Story

Abagore gusa : Dore amafunguro ugomba kurya kugira ngo imyanya yawe y’ibanga ihorane ubuzima bwiza

Latest from Cinema

Go toTop