Abagore gusa : Dore amafunguro ugomba kurya kugira ngo imyanya yawe y’ibanga ihorane ubuzima bwiza

12/12/2023 09:23

Kugira amafunguro y’umwihariko ufata ,biri mu bituma imyanya yawe myibarukiro igira ubuzima bwiza ndetse igahorana ituze niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugufasha wowe mugore cyangwa umukobwa kumenya neza uko wabyitwaramo uhitamo amafunguro.

 

Intungamubiri ni ingenzi cyane ku buzima bwawe hatitawe ku hantu runaka kuko ibyo urya nibyo bituma uba uwo uri we ku mubiri wawe harimo n’imyanya yawe y’ibanga. [Igitsina cy’umugore].Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari amafunguro umugore wese akwiriye kwitaho bigatuma igitsina cye kigira ubuzima bwiza, urugero; Nk’amafunguro arinda infection, n’ibindi.

 

AMAFUNGURO MEZA KU GITSINA CYAWE.

Amafunguro aribwa aba agomba kubamo intungamubiri hafi ya zose cyangwa zose.

1.Amafunguro akungahaye kuri Probiotic.

Aya ni amafunguro akize ku ntungamubiri ariko akaba arimo ibishobora gufasha umubiri kugira ubudahangarwa.Probiotic zifasha igitsina cy’umugore kugira ubuzima bwiza.Ikinyamakuru Health.com, kivuga ko igitsina cy’umugore kibamo , Mikorobe nziza n’imbi.Inziza nizo zitwa Probiotic.Izi mikorobe ni ; Lactobacillus irinda izindi mikorobe zishobora gutuma igitsina gifatwa na ‘Infection’, cyangwa nyiracyo akaba yakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu buryo bworoshye.

 

Amafunguro [Probiotic] arimo Bagiteri ya Lactobacillus ni , Yawurute,Miso,Kombucha n’ayandi.

 

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ‘Probiotic’ zikora bagiteri twavuze haraguru ishinzwe kwica cyangwa guhagarika no kureba ibituma umubiri utarwara byoroshye ukagira ubudahangarwa.

2.Amafunguro arimo imboga n’imbuto.

Iki kinyamakuru twagarutseho kivuga k’undwara yitwa BV, iyi ngo ni indwara izana umwuka mubi mu myanya myibarukiro y’umugore ,ikazana ibisa n’umweru  mu gitsina [Discharge], uburyaryate n’ibindi.Iyi ndwara rero iterwa no kuba hatabayeho uburenganire bwa bagiteri ziri mu mubiri[Mu gitsina].Iyi ndwara kandi ituma hashobora kubaho amahirwe menshi yo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Kurya amafunguro arimo imbuto n’imboga rero , bituma habaho kwirinda iyi BV mu buryo bworoshye utabanje kujya kwa muganga.Muri aya mafunguro haba harimo intungamubiri zose igitsina gikeneye.Urugero ; Karoti, amata ,Yahurute, imboga z’ubwoko bwose, imbuto zirimo ; Orange , Apple.

3.Amafunguro akungahaye kuri Fiber.

Kurya amafunguro arimo Fiber nyinshi , bitera imbaraga ikorwa rya Bagiteri yitwa ‘Lactobacillus’ mu gitsina nk’uko twabibonye haraguru.Gufata amafunguro yiganjemo iyi Fiber kandi bituma hababo kwirinda indwara ya ‘BV’ tumaze kugarukaho haraguru.

 

Muri aya mafunguro dusangamo Fiber, ni Ibinyampeke, imboga n’imbuto n’ibindi biribwa.

4.Kurya amafunguro arimo Vitamini D.

Ni byiza ko umugore ukeneye ko igitsina cye kigira ubuzima bwiza arya Vitamini D mu mafunguro ye ya buri munsi.

 

Iyi Vitamini isangwa ; Mu mafi ya Salmon atetse, mu Magi, Muri saradine, mu mata, muri Cheese, ,….

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 bwagaragaje ko kurya amafunguro yiganjemo Vitamini D , birinda igitsina cy’umugore kumagara, bikaringaniza pH mu gitsina .Bwagaragaje ko kandi gufata amafunguro arimo Vitamini D ku mugore bimurinda kurwara indwara ya BV kuko iyi Vitamini ituma umubiri ugira ubudahangarwa.

Advertising

Previous Story

Bahavu Jeanette na Fleury bifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana wabo w’imfura

Next Story

Umuhanzikzi w’icyamamare muri Afurika yapfuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop