Umuhungu wa Kanye west bise Zaburi cyangwa ‘Psalm’, yatunguye abavandimwe be n’umubyeyi Kim Kardashian bivugwa ko ariwe wamushyizeho inyogosho idasanzwe.
Ibi byabaye ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko ya mukuru we witwa Saint [ Umutagatifu ] w’imyaka 8 , mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho uyu muryango wa Kanye west utuye.
Muri ibi birori Kim Kardashian washinze SKIMZ , yahaye inyogosho idasanzwe uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko bituma bagenzi be babanza kumuyoberwa.
Ubwo yashyiraga hanze aya mashusho Kim Kardashian yagize ati:” Inyogosho nshya y’umusore wanjye. Ese hari uwaba azi uyu musore?”.
Ntabwo byari bimenyerewe ko Psalm agaragara nka se umubyara gusa kuri ubu niho byabaye akarusho kuko uyu musore yitwaye nka se.
Ibinyamakuru byo muri Amerika byanditse ko uburyo aba basore basokoza bituma benshi bibaza niba ari impanga cyangwa niba ari bamwe basanzwe.
Tariki 05 Ukuboza 2023, Kim Kardashian yajyanye n’umwana we Saint ku mukino wa Basketball nk’ishimwe ryo ku isabukuru ye y’amavuko na cyane ko hari amakuru avuga ko uyu mugore w’abana 4 ari mu rukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaboko [ Soccer].