Akarasisi k’abanyonzi n’abamotari kashimangiye ko Nyakwigendera Pastor Theogene yari umuntu wa bantu

28/06/2023 23:20

Taliki 28.06.2023 ni umunsi utazibagirana mu mateka ya barokore n’Abanyarwanda  muri rusange ku bari bazi Niyonshuti Theogene waguye mu mpanuka yamuhitanye mu gihugu cya Uganda.

 

Uyu munsi Taliki 28 Kamena 2023 wari umunsi wo gusezera ho bwa nyuma nyakwigendera pastor Theogene Inzahuke. Ni umunsi waranzwe n’amarira menshi ku nshuti abavandimwe n’imiryango cyane cyane abari bazi Pastor Theogene.Uretse kuba ubwo yaherekezwaga anasezerwaho bwa nyuma hari ibyamamare bitandukanye nka Bamenya ,Ndimbati, Chita n’abandi abantu bo bari urujya n’uruza byerekana ko uyu mukozi w’Imana yarakunzwe n’abenshi binyuze mu mvugo ye yari giseseka kubantu bose by’umwihariko abadafite n’abaciriritse dore ko babikoraga gutya kugira ngo abashe no kwiyegereza abo kumuhanda n’abatamenya Imana bityo abageze kunzira y’agakiza.

Kimwe mu byabyukije amararangamutima y’abantu ni akarasisi k’abanyonzi n’abamotari bakoze urugendo rurerure bakikije umubiri wa pastor theogene Ubwo yari avanywe iwe ajyanywe irusororo. Ikindi ni uruvuganzoka rwa bari baje kumusezerera iwe mu rugo no ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, bigashimangira umubano wihariye yagiranaga n’aboroheje mbese rubanda giseseka.I Rusororo hari hateraniye imbaga nyamwinshi yari yatabaye umuryango wa pastor Theogene. Muri abo harimo undi mubare munini w’abana bo kumuhanda bari baje gushyingura inshuti yabo.

 

Abana bari inshuti magara na nyakwigendera dore ko naho atari yari aragera yaribuzahagere kubera ko yakundaga barubanda rwa giseseka.Pastor theogene yitabye Imana Taliki 22 Kanena 2023 asize umugore n’abana babiri ndetse n’abandi 22  yari yakuye ku muhanda arabarera. Imana ikwakire.Kimwe n’abanyarwanda benshi intero ni imwe ni ukumwifuriza iruhuko ryiza ndetse no kuzabona ijuru ndetse no kuzabona umuzuko ubwo abana b’Imana bazaba bari guhamagarwa amazina yabo maze n’abari mu gituro bakavamo bakazuka.

Imana ifashe umuryango asize, iwuhe kwihangana, iwukomeje , iwuhe mwuka wera uwufasha gukomeza gusenga no kwesa imihigo yari afite kuri iyi si ubwo yari akiriho.Yari umukozi w’Imana wakundwaga na bose , yari amaze kugera kuri byinshi byiza , haba ku muryango we ndetse no ku itorero n’Abanyarwanda muri rusange.

Advertising

Previous Story

Yapfuye nyuma y’iminota 10 gusa koze ubukwe ari no ku isabukuru ye y’amavuko

Next Story

Babaye imfura ! Ese urugero rwo Kwicisha Bugufi Ndimbati na Bamenya bagaragaje mu gushyingura Pastor Theogene hari icyo byakwigisha ibindi byamamare?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop