Azankwa Million 800 atange Inka 25,000 ! Inkumi y’uburanga ikomeje gutitiza imbuga nkoranyamaga nyuma yo kuvuga inkwano umusore uzamujyana azatanga

17/12/2023 12:28

Trisha Khalid usanzwe Ari umukinnyi wa filime ndetse akanaba rurangirwa mu myidagaduro ya Kenya akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga aho yavuze igiciro cyo ku mukwa maze abantu benshi bifata ku minwa kubera uburyo uyu mukobwa ahenze cyane.

Ubusanzwe uyu mukobwa azwiho kuba Ari mwiza cyane ndetse afite ikimero n’imiterere ikurura abagabo aho bamubonye hose bakarabya indimi.

Ubwiza bwe bwatumye yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu cya Kenya.Mu magambo ye, uyu mukobwa yagize ati “bazankwa Million 800 ndetse n’inka 25,000”.

Akimara gutangaza icyo giciro abafana be ndetse n’abandi bantu bakoresha imbugankoranyamaga batangajwe n’uburyo uyu mukobwa ahenze cyane bavuga ko nta mugabo wabona ayo mafaranga.

Uyu mukobwa mu kuvuga inkwano umugabo uzamushaka agomba gutanga yavuze ko Ari ayo mafaranga million 800 ariko arenzaho ko agomba no kuzana Inka 25000 kuko mu muco w’abanya Africa benshi Inka ni ikimenyetso kiza cyo gukwa umukobwa, gusa abantu benshi batangajwe ningano yizo nka uyu mukobwa yavuze.

Ese wowe urumva ayo mafaranga nizo nka ubifite wabitanga kugira ngo wegukane uyu mukobwa, cyane ko uyu mukobwa afite ubwiza buhebuje.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Umusore n’inkumi bafashwe bari guterera akabariro mu gikapu

Next Story

Aslay yateye utwatsi Diamond Platnumz

Latest from HANZE

Go toTop