Aslay yateye utwatsi Diamond Platnumz

17/12/2023 13:03

Umuhanzi Aslay yagize icyo avuga ku cyifuzo cya Mkubwa Fella wari umuyobozi we muri Yamoto Band.

 

Umuhanzi wo muri Tanzania Aslay yahishuye ko atari ku ruhande rw’abifuza ko yakwerekeza muri WCB agaragaza ko icyifuzo cyo kujya muri Rockastal ifashwa na Sonny agikomeje.Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

 

Aslay Isihaka, wamamaye nka Aslay muzika, ntabwo yigeze arya indimi ubwo yazabazwaga kubyo muri WCB iyoborwa na Diamond Platnumz.Umuyobozi mukuru wa WCB akaba ‘Manager’ WA Diamond Platnumz, yagiranye ikiganiro na Wasafi FM , bamubazaga kubyo kuzana Aslay akiyunga kuri Mbosso , Zuchu na D Voice.

 

Uyu mugabo Mkubwa Fella, icyo gihe yavuze ko ari mu biganiro n’umuhanzi we Naseeb wamamaye nka Diamond, kugira ngo barebe niba na Aslay yafashirizwa muri WCB, aho yagaragaje ko akwiriye gukomeza kumushakira Lebal nziza ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba kuko ngo Mbosso bahoranye muri Yamoto Band we ari muri WCB ifatwa nk’ikomeye muri Afurika.

 

Yagize ati:”Ubwo Mbosso yavaga muri Yamoto Band akajya muri WCB namuhaye umugisha wanjye kandi Diamond niwe wabaye uwa mbere wo ku mwakira.Ubu rero ndacyafite gahunda zo kuganira na Naseeb kugira ngo na Aslay ajye muri WCB kuko ni umwana ufite impano”.

Ubwo Aslay yagarukaga kuri iki cyifuzo cya Mkubwa Fella, yavuze ko bikwiriye ko amumenyera ibyiza ariko akomeza gushimangira ko ntagahunda afite yo kujya muri WCB ya Diamond kandi ko nta byinshi afite byo kubivugaho.Mu magambo ye yagize ati:”Ntabwo nigeze ngira ibiganiro byo kujya muri WCB Wasafi,gusa nimukuru nakemeye ibyo avuga.

 

Njye nkeneye ahantu hatari muri WCB Wasafi ariko ahantu heza mbona ko hari ubuyobozi bwiza kandi ngirango murabizi neza ko ubu mfite Rebal ndimo”.

Advertising

Previous Story

Azankwa Million 800 atange Inka 25,000 ! Inkumi y’uburanga ikomeje gutitiza imbuga nkoranyamaga nyuma yo kuvuga inkwano umusore uzamujyana azatanga

Next Story

Bruce Melodie yikomye The Ben ahita atangaza indirimbo ya Rosskana igiye kujya hanze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop