Thursday, June 13
Shadow

Ateye nk’igisabo ! Amataye ya Kayumba Darina witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akomeje kuvugisha abantu

Umukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’ubwiza Kayumba Darina yavugishije abatari bake kubera uburanga bwe n’amataye ye.

Uyu mukobwa yafashe amashusho ye yambaye akambaro kamwegereye cyane , ayanyuza kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ], aho abayabonye batangajwe n’uko ateye.

Ni amashusho yaherekejwe n’indirimbo ya Kimzer ubwo yayashyiraga kumbuga nkoranyambaga ze.

Kayumba Darina yambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2022.Yabaye uwa 3 mu bakobwa bagaragaje impano muri iri rushanwa ry’ubwiza rya 2022.

Kayumba Darina ni umunyamideri wamamariza Kampani zitandukanye.