Umubyeyi wa Censori Bianca yagaragaje ko atishimiye urushako rw’umukobwa we na Kanye west [ Kanye ].Uyu mugore yavuze ko no gushakana kwabo kwabaye mu ibanga ntibyabashimisha.
Nyina wa Bianca ngo yagize ubwoba kuko umukwe we yakoze ubukwe mu ibanga n’umukobwa we nyamara yari amaze igihe gito atandukanye n’uwahoze ari umugore byemewe n’amategeko banabyaranye.
Kanye West na Censori Bianca bakoze ubukwe mu ibanga mu kwezi kwa Ukuboza , 2022 nyuma y’ukwezi kumwe gusa Kim Kardashian atandukanye na Kanye west.
Se na Nyina ba Censori bemeza ko batifuzaga ko umukobwa wabo , ashakana na Kanye west bavuga ko byabateye kujagarara cyane muri bo.
Batangaje ko kandi batishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kumbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo yitwaraga ubwo yajyaga kubasura muri Australia mbere yo kubana n’umukobwa wabo.
Amakuru avuga ko uru rwango ababyeyi ba Censori bafitiye umukwe wabo, rwashibukiye ku makuru n’imyitwarire ya Kanye West [ Ye ], n’urwango Isi imwanga.
Bianca ngo yiyumva nkuri wenyine mu rugo rwabo nyamara bagiye kumarana umwaka bari kumwe ngo na cyane ko Kanye west yashyiriyeho amatege ko akakaye ,umugore kuburyo atakora ibyo ashaka.