Ubushinwa bwakuyeho ibihano ku Bongereza 6 bagize Inteko Ishingamategeko
Izindi nkuru

Ubushinwa bwakuyeho ibihano ku Bongereza 6 bagize Inteko Ishingamategeko

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 316 min gusoma
Ubushinwa bwakuyeho ibihano ku Bongereza 6 bagize Inteko Ishingamategeko
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yatangaje ko u Bushinwa bwakuyeho ibihano byose ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batandatu bakiri mu nshingano, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Xi Jinping. Mu kiganiro yahaye BBC ari i Shanghai, Sir Keir yavuze ko ibihano birimo ugukumirwa ku ngendo ndetse n’ibindi bihano byose byari byafatiwe abo bagize Inteko Ishinga Amategeko bitagikurikizwa, barimo Abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Aba Conservatives n’abagize Inteko Ishinga Amategeko Nkuru (House of Lords) babiri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi byagezweho bishimangira uburyo yakoresheje, agaragaza ko uruzinduko rwe mu Bushinwa rwatanze amahirwe yo kuganira ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ku bibazo bikomeye ibihugu byombi bifitanye.

Ariko mu itangazo ryashyizwe hanze, abo badepite n’abagize Inteko Nkuru bagizweho ingaruka n’ibihano by’ubushinwa bavuze ko batifuza gukoreshwa nk’icyuma cy’ivunjisha mu biganiro, kandi ko bahitamo gukomeza kuba mu bihano. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize iti: “Impande zombi zumvikanye mu mahame rusange gusubukura imikoranire isanzwe hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi. Ubushinwa bwishimiye kwakira abagize Inteko Ishinga Amategeko b’u Bwongereza bafite ubushake bwo gusura Ubushinwa kenshi no kwibonera Ubushinwa nyabwo.

” Ubushinwa bwari bwarashyizeho ibi bihano muri 2021. mu bagizweho ingaruka harimo abadepite bo mu Ishyaka ry’Aba Conservatives barimo Sir Iain Duncan Smith, Nusrat Ghani, Tom Tugendhat, Neil O’Brien, na Tim Loughton uyu ariko akaba atakiri mu Nteko Ishinga Amategeko. Harimo kandi umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’Abakozi (Labour party) uri mu Nteko ishingamategeko, Baroness Kennedy, na Lord Alton wigenga (crossbencher).

Bose ni abanyamuryango b’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku Bushinwa (Inter-Parliamentary Alliance on China). Babujijwe kwinjira mu Bushinwa, Hong Kong na Macau, imitungo yabo iri mu Bushinwa yarafatiriwe, kandi abaturage n’ibigo by’Abashinwa babujijwe gukorana na bo mu bucuruzi. Icyo gihe, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavuze ko abafatiwe ibi bihano “barimo kumurikira isi ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu” rikorerwa mu Bushinwa.

Ubushinwa bwashinjwe gukora ibyaha byibasira inyokomuntu ku baturage b’Abayghur n’andi matsinda y’amoko ahanini agizwe n’Abayisilamu, mu karere ka Xinjiang kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Guverinoma y’u Bushinwa yahakanye ibyo birego byose by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Xinjiang. Gusa nubwo ubushinwa bwakuyeho ibi bihano, U Bwongereza bwo ntiburakuraho ibihano ku muntu n’umwe wo mu Bushinwa.

Ntiharamenyekana niba ibindi bihano byarakuweho ku bandi bantu babihawe n’u Bushinwa, harimo na Loughton weguye ku mwanya we nyuma y’amatora rusange yo mu 2024. Umunyamategeko Sir Geoffrey Nice QC, uyobora Akanama k’Urukiko ka Bayghur (Uyghur Tribunal) karimo gusesengura ibyaha byakorewe iri tsinda rito, na we yarahanwe, kimwe n’umushakashatsi wa Kaminuza ya Newcastle witwa Jo Smith Finley, wibanda ku bushakashatsi ku Bayghur. Mu itangazo, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagizweho ingaruka bavuze ko “bahitamo kuguma mu bihano igihe kitazwi aho kwemera ko imyanya yabo ikoreshwa nk’ingurane yo gukuraho ibihano ku bayobozi bafite uruhare muri jenoside yo muri Xinjiang.

” Bongeraho bati: “Ntituzemera koroherezwa bigenewe gusa abagize Inteko bakiri mu nshingano, mu gihe abandi, harimo imiryango ya sosiyete sivile, bagikomeje kuba mu bihano. ” Uruzinduko rwa Sir Keir rw’iminsi itatu mu Bushinwa ari na rwo rwa mbere rw’umuyobozi w’u Bwongereza kuva mu 2018 rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi,dore ko Ubushinwa ari igihugu cya 2 gifite ubukungu buri hejuru nyuma ya ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri w’Intebe yavuze ko umubano w’u Bwongereza n’u Bushinwa uri mu murongo mwiza kandi ko ukomeye, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Xi mu Nzu y’umukuru w’igihugu i Beijing ku wa Kane.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Downing Street) bigaragaza gukurwaho kw’ibi bihano nk’urugero rw’intsinzi igaragara bagezeho muri uru ruzinduko. Sir Keir yavuze ko yari azi ko ibihano byafatiwe abagize Inteko byari biteye impungenge, ari na yo mpamvu yabigarutseho. Yagize ati gukurwaho kw’iibyo bihano “byemeza uburyo nakoresheje, kuba turi hano byatumye tugirana ibiganiro bitaziguye kandi bitanga amahirwe yo kuganira ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ku bibazo bikomeye.

” Gusa hari impungenge mu banenga Ubushinwa, bavuga ko bufite amateka mabi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ko bushobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu cy’u Bwongereza. Ishyaka ry’Aba-Conservatives ryashinje Sir Keir “kwicisha bugufi bikabije” ku Bushinwa, rikavuga ko atari akwiye kuba yarasuye icyo gihugu. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yanenze uburyo u Bwongereza bugerageza kwegera Ubushinwa, abwira abanyamakuru ko ari bibi cyane gukorana ubucuruzi n’iki gihugu gihanganye na Amerika.

Mu gusubiza amagambo ya Trump, Downing Street yagaragaje ko Washington yari isanzwe izi iby’uru ruzinduko n’intego zarwo mbere y’uko rubaho. SI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize