The Ben yashimiye abakunzi be babanye na we mu bihe bikomeye
Imyidagaduro

The Ben yashimiye abakunzi be babanye na we mu bihe bikomeye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 103 min gusoma
The Ben yashimiye abakunzi be babanye na we mu bihe bikomeye
Sanga:
writer.umunsi.com

The Ben yageneye abakunzi ubutumwa bw’ishimwe, abashimira urukundo n’inkunga bakomeje kumugaragariza mu bihe yise ibikomeye yanyuzemo. Ubu butumwa yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, agaragaza ko yahisemo kwibanda ku rukundo rw’abafana be no gukora ibyiza aho kwita ku bikorwa cyangwa amagambo y’abandi. Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ku wa 9 Mutarama 2026 yari yizihije isabukuru y’amavuko ye asangira n’abatishoboye bo mu Murenge wa Gatenga, ari na wo atuyemo, abashyikiriza inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Iki gikorwa cyagaragaje ko, mu gihe yishimira umunsi mukuru we, anazirikana gufasha abatishoboye no gusangiza abandi ibyishimo bye. Mu butumwa bwe, The Ben yashimiye cyane abafana be, abasezeranya ko atazabatererana cyangwa ngo afate urukundo bamukunda nk’ikintu gisanzwe. Yavuze ko imigambi ye yakomeje gushingira ku mucyo no ku rukundo, aho yemeje ko yahisemo kudashyira umutima ku bibazo cyangwa ku bikorwa by’abandi, ahubwo agahagarara ku rukundo rw’abafana be bahora bamuba hafi.

Yagaragaje ko, no mu bihe by’amakuru atari yo n’amatangazo agamije kumuharabika, abakunzi be bakomeje kumuba hafi, urwo rukundo arurata nk’inkunga idafite umupaka imukora ku mutima byimazeyo. Uyu muhanzi yavuze ko nubwo yizihije undi mwaka w’ubuzima bwe, urukundo rw’abafana ruri mu byamuhaye imbaraga zo gukomeza gutera imbere. Yavuze ko azi neza ko urwo rukundo ari rwo rumusunikira buri gihe, rumufasha kudacika intege no gukomeza inzira ye y’umuziki, kandi ko rutigeze rumutenguha.

Yongeyeho ko na we yiyemeje kudatenguha abafana be na rimwe. Icyakora, The Ben yagaragaje ko nubwo afite umutima mugari kandi wihutira kubabarira, hari abagerageza kumubona ababaye bagamije kumushavuza. Yavuze ko Imana yamuhaye umutima woroshye kandi wumva cyane, ku buryo rimwe na rimwe abantu bashobora kumugeraho bakamubabaza.

Gusa yashimangiye ko yigiye kugumana ituze n’ubwitonzi, kandi uko igihe cyagiye gihita, yagiye asobanukirwa ukuri gukomeye arangiza yiga kubabarira. Iyi sabukuru yayizihije nyuma y’icyumweru akoze igitaramo gikomeye cyiswe “The New Year Groove” cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, aho yasimburanye na Bruce Melodie ku rubyiniro, bikaba byarishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. The Ben wujuje imyaka 39 y’amavuko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, akaba yarigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Why yakoranye na Diamond Platnumz, Ni Forever, Ngufite ku mutima, Habibi, Vazi, Ndaje n’izindi nyinshi, zikomeza kumushyira ku mwanya w’ikirangirire mu muziki w’u Rwanda no mu karere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize