Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe
Imyidagaduro

Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 243 min gusoma
Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi cyane nka Shizzo yatangaje ko atazi umuhanzikazi Bwiza n’umukinnyi wa filime Nyambo, nubwo amazina yabo akunze kuvugwa nk’inshuti za hafi z’umugore we Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, bamaze kurushinga. Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru, amagambo ye akavugisha benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda. Shizzo na Tessy, usanzwe ari umunyamakuru, basezeranye mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, inshuti n’abavandimwe, bigaragaza uburemere n’icyubahiro bwari bwahawe uwo muhango. Icyakora, byagaragaye ko bamwe mu bantu bari basanzwe bafatwa nk’inshuti za hafi za Tessy batigeze bitabira ibi birori. Mu mazina yagarutsweho cyane harimo Bwiza na Nyambo, bombi bari baherekeje Tessy mu birori byo kwambikwa impeta y’urukundo byabereye mu Mujyi wa Dubai tariki ya 15 Mutarama 2025.

Ibyo byatumye benshi bibaza impamvu abo bombi batigeze bagaragara mu bukwe bwa Shizzo na Tessy, nyamara bari baragaragaye mu birori byari bibanjirije ubukwe. Ubwo Shizzo yari mu kiganiro “The Choice Live”, yabajijwe impamvu Bwiza na Nyambo batigeze bagera mu bukwe bwe. Mu gusubiza, yavuze ko atabazi na gato, ndetse ko atazi n’impamvu batigeze bahagera.

Umunyamakuru yagerageje kumwereka amafoto yabo bombi, ariko Shizzo akomeza kubihakana, anasaba ko icyo kibazo kirenzwaho bakibanda ku bindi bigize ikiganiro. Mu magambo ye, Shizzo yavuze ko asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bityo akaba adashobora kumenya abantu bose baba mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yongeraho ko kuba abantu baziranye n’umugore we bitavuze ko na we agomba kubamenya, cyane cyane ko atabana nabo buri munsi.

Yakomeje avuga amagambo akozwe mu rwenya no kwirinda icyo kibazo, avuga ko hari n’igihe ibintu bishobora kuba byarakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano. Aya magambo ya Shizzo yakomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza uko umuntu atamenya inshuti zari zegereye umugore we mu bihe byashize, mu gihe abandi babifata nk’ibisanzwe, bavuga ko ubuzima bw’umuntu ku giti cye budategekwa n’icyo rubanda batekereza. Icyakora, iki kibazo cyatumye benshi barushaho kwibaza ku mibanire iri hagati y’abanyamideli, abahanzi n’abantu bo mu itangazamakuru, by’umwihariko iyo bireba ibirori bikomeye nk’ubukwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize