Papa Sava yendaga kurira ubwo yatunguzwaga impano idasanzwe mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze muri cinema
Imyidagaduro

Papa Sava yendaga kurira ubwo yatunguzwaga impano idasanzwe mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze muri cinema

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 313 min gusoma
Papa Sava yendaga kurira ubwo yatunguzwaga impano idasanzwe mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze muri cinema
Sanga:
writer.umunsi.com

Niyitegeka Gracien, umwe mu nkingi za mwamba za cinema nyarwanda yatunguwe n’abakinnyi bakinana muri papa sava ubwo bari mu birori byo kwizihiza imyaka 30 papa sava amaze muri cinema, akaba ari ibirori byaberaga muri Mundi Center mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2026. Abakinnyi bakinana nawe bose bamugaragarije urukundo bidasanzwe ndetse banamushimira ko hari benshi yahaye uburyo bw’ imibereho binyuze mu bihangano bye cyane cyane muri filme y’uruhererekane ya papa sava. Ukina yitwa Marigarita muri papa sava wahagarariye abandi bakinnyi yagize ati “Duhagaze hano tugira ngo tugushimire, iyi mpano ni iyawe twakugeneye.

Uri urugero rwiza rw’umuntu watemye igiti abantu bakazana amashoka ukabemerera… buri wese iziko rye riraka. Aba bantu ubona hano buri wese iziko rye riraka ku bwawe. ” Yakomeje kandi kumushimira kuba yaragize igitekerezo cyo gukora filme ya papa sava kuko ubu hari benshi babayeho kubera yo ndetse na we.

Ati:”Amarangamutima yacu ni menshi, tugushimiye ubutwari, ubumwe n’umuco w’ubudashyikirwa wubatse muri twe. Urugendo ni rurerure ariko uturi imbere tukuri inyuma. Watubereye ikibaho twigiraho.

” Mu kiganiro abakinnyi bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko impamvu batekereje kumuha igikombe ko ari uko imyaka yose bamaranye yabahaye umutima bityo nabo bagombaga kumwereka urukundo kurusha ibindi. Ukina yitwa DIGIDIGI yagize ati:”Bamwe twaratekerezaga tuti reka duterateranye tumugurire imodoka ariko abandi bati oyaa! Abandi bati reka tuzazane gato nini cyane ariko abandi nabo bati oyaa!

Nyuma rimwe nibwo yatubwiye ko adashaka ibintu byo kumutungura cyane, nyuma nibwo haje igitekerezo cy’iriya mpano”. Yakomeje avuga ko papa sava icyo yabahaye cya mbere ari umutima ari nayo mpamvu n’abo batekereje kumuha igikombe nk’ikimenyetso cy’urukundo bamukunda. Ati:“Twabonye natwe icyo tumugomba ari ukumuha umutima.

Kiriya gikombe ni ukimenyetso cy’urukundo, ni ikimenyetso cy’umutima. Amafaranga ayakeneye kubera impamvu runaka ntabwo yayabura rwose! Ariko aka kanya dutekereje igikombe.

” Niyitegeka Gratien utigeze yifuza kurenzaho amagambo menshi yashimiye itsinda ry’abakina muri Papa Sava ryamuhaye impano ahita aboneraho umwanya wo kubereka filime ye ‘What a Day’ ikaba ari n’iya mbere yakoze irangira. UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize