Museveni yagize icyo abwira abarenga 10,000,000 batatoye
Hanze

Museveni yagize icyo abwira abarenga 10,000,000 batatoye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 184 min gusoma
Museveni yagize icyo abwira abarenga 10,000,000 batatoye
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagarutse ku musaruro w’amatora ya Perezida yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026, atanga ubutumwa bukomeye ku batavuga rumwe na we ndetse no ku baturage batitabiriye itora.
Museveni yavuze ko abakandida bari bahanganye na we bakwiriye gushimira kuba abaturage barenga miliyoni 10 bamushyigikiye batitabiriye amatora, kuko iyo baza gutora byari gutuma bahura n’isoni zikomeye. Aya matora yasize Museveni atsinze ku majwi 71,6%, ahigika abakandida barindwi bari bahatanye na we.

Uwahise akurikiraho ni Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, wagize 24,72% by’amajwi, mu gihe abandi bakandida bagabanye amajwi asigaye. Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu baturage miliyoni 21,6 bari ku rutonde rw’abemerewe gutora, 52,5% ari bo bitabiriye aya matora. Imibare yatangajwe igaragaza ko habaruwe amajwi arenga miliyoni 11 yakusanyijwe kuri site zisaga 50.

000 zo hirya no hino mu gihugu. Museveni yatowe n’abantu bagera hafi kuri miliyoni umunani, Bobi Wine atorerwa n’abarenga miliyoni ebyiri n’igice, mu gihe Mugisha Mafabi yagize amajwi make ugereranyije n’abandi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda, Museveni yavuze ko ishyaka rye rifite abanyamuryango barenga miliyoni 21, kandi abarenga miliyoni 18 muri bo bari bemerewe gutora, ariko ngo abarenga miliyoni 10 ntibitabiriye itora.

Perezida Museveni yanashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gukoresha ihohotera no kugerageza kuyobya abaturage binyuze mu gutanga ruswa. Yavuze ko hari amafaranga aturutse mu mahanga yakoreshwaga mu gushaka amajwi, aho umuntu wahabwaga ruswa yagenerwaga amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’Amashilingi ya Uganda. Museveni yavuze ko ayo mafaranga ari make cyane kandi atagira agaciro, ayita igitutsi ku baturage, anakomoza ku kuba ubukene butuma abantu bamwe bemera kwakira ruswa nubwo idafite icyo ibamarira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yanavuze ko igisubizo kirambye ari ukurandura ubukene kugira ngo abaturage badakomeza kugwa mu mutego w’abashaka kubashora mu bikorwa bitemewe. Museveni yashimangiye ko Abanya-Uganda bakwiriye kugira ubushishozi no guhitamo amahoro kurusha imvururu, ashimira by’umwihariko abaturage, barimo n’abanyamuryango b’ishyaka NUP rya Bobi Wine, bagumanye ituze bakirinda kwishora mu myigaragambyo. Yavuze ko hari abaturage benshi bagaragaje impungenge zo kutifuza ko Uganda yagera mu bihe bibi byabayemo ibihugu bimwe byo muri Afurika nka Libya, anatangaza ko Leta ye izakomeza gushyira imbere amahoro n’umutekano w’igihugu.

Yahaye n’inama abashaka guhungabanya igihugu ko bakwiriye kureka ibyo bikorwa, kuko Leta izi neza imigambi yose iba igamijwe. Aya matora atandukanye n’ayabaye mu 2021, aho umubare w’abatoye Museveni wari muto ugereranyije n’uyu mwaka, nubwo n’umubare w’abari ku rutonde rw’itora warazamukiye hejuru, ukiyongeraho abarenga miliyoni eshatu. Mu matora yo mu 2021, Museveni yari yagize amajwi arenga miliyoni esheshatu, angana na 58,38%, mu gihe Bobi Wine yari yagize 35,08%.

Ibi bigaragaza impinduka mu mibare y’abitabiriye n’abatoye, ariko bigasiga n’impaka ku rwego rw’itabira ry’amatora no ku buryo demokarasi ikomeje kwisuganya muri Uganda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize