Kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ishusho y’ubumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda
Izindi nkuru

Kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ishusho y’ubumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 274 min gusoma
Kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ishusho y’ubumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari inkingi ikomeye y’indangamuntu y’Abanyarwanda. Uru rurimi rufatwa nk’ishema, ubutwari n’umusingi uhuza abaturage, ndetse rukaba rwarabaye umuyoboro wifashishijwe n’Intwari z’u Rwanda mu bikorwa byazo byabaranze mu mateka. Ibi byagarutsweho na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene, aho yashimangiye ko gukoresha Ikinyarwanda neza mu mvugo no mu nyandiko bifite aho bihuriye cyane no gukomeza umuco w’ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, wizihijwe ku itariki ya 1 Gashyantare, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”. Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rusobanura uwo Umunyarwanda ari we, rukaba ishema rihuza abato n’abakuru. Yibukije ko kuruvanga n’izindi ndimi, kurugoreka cyangwa gukoresha imvugo zitaboneye bigira uruhare mu kurusenyera isura, ibintu bikwiye kwirindwa.

Yashimangiye ko gukoresha Ikinyarwanda kiboneye ari inshingano ya buri wese, cyane cyane mu kurigisha no kurisangiza abakiri bato. Yakomeje asobanura ko ubutwari budatandukana n’umuco, kandi ko ururimi ari rwo shingiro ry’uwo muco. Yagaragaje ko mu gihe nta rurimi ruhuza Abanyarwanda, umuco wabo ushobora gusenyuka, bigatuma n’indangagaciro z’igihugu zitakaza agaciro.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe Francois, na we yashimangiye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye gukoreshwa mu nzego zose z’igihugu. Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda badafite ururimi ruhuje igihugu, bitagashoboka kwizera ko hazabaho Intwari mu bihe bizaza, kuko ubutwari butozwa binyuze mu ndimi abantu bakoresha kandi bakigishwa. Ngarambe yagaragaje ko amateka igihugu cyanyuzemo yagize uruhare mu gutuma bamwe bibwira ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo byonyine bigaragaza ubuhanga n’iterambere, nyamara akenshi usanga n’izo ndimi batazivuga neza.

Yasabye Abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda nk’indangagaciro idakwiye guteshwa agaciro. Byagaragajwe ko hari abantu batandukanye bagira uruhare mu gukoresha nabi Ikinyarwanda, barimo abayobozi, abahanzi, abanyamakuru n’abandi bafite ijambo rigera ku bantu benshi. Minisitiri Dr Bizimana yabasabye kwisuzuma no gukosora imvugo zabo, bagashyira imbere ikoreshwa ry’ururimi riboneye.

Ku ruhande rwe, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Robert Masozera, yemeje ko Intwari z’u Rwanda zakoresheje Ikinyarwanda mu bikorwa byazo byose, bityo ururimi kavukire rukaba rwarabaye igikoresho cy’ingenzi mu kubaka amateka y’ubutwari. Isuzumabipimo ryakozwe muri Kanama 2025 ku murage ndangamuco w’u Rwanda ryagaragaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 99. 7%.

Nubwo bimeze bityo, 70. 6% by’ababajijwe bemeye ko bagikoresha nabi, aho 6. 6% byagaragaje ko imikoreshereze yacyo idakwiye na gato, mu gihe 64.

3% bavuze ko idashimishije. Impamvu zatanzwe zo kudakoresha neza Ikinyarwanda zirimo kukivanga n’indimi z’amahanga hagamijwe kwiyerekana nk’abantu bafite ubuhanga n’ubusirimu ku kigero cya 32. 5%.

Hakurikiraho abigana imvugo y’ababona nk’abakomeye ku kigero cya 22. 5%. Hari kandi abagaragaje ko batewe no kutakigishwa neza bitewe n’ingaruka z’amateka ku kigero cya 14.

5%, mu gihe kubura amagambo yabugenewe byagaragajwe ku kigero cya 14%. Ibi byose bigaragaza ko gusigasira Ikinyarwanda no kukivuga neza atari inshingano z’abantu bake, ahubwo ari urugendo rusaba uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka ubumwe, umuco n’ubutwari by’igihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize