Kawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 216 Frw mu 2025
Izindi nkuru

Kawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 216 Frw mu 2025

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 83 min gusoma
Kawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 216 Frw mu 2025
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, kawa u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyari 216 Frw, avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw zinjijwe mu mwaka wa 2024. Ibi bigaragaza izamuka rikomeye ry’amafaranga aturuka mu musaruro wa kawa, kikaba ikimenyetso cy’uko uyu mwuga ukomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu. Kugeza ubu, kawa ifatwa nk’imwe mu bihingwa ngengabukungu by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi binyuze mu kuyohereza mu mahanga, kandi ayo mafaranga akomeza kwiyongera uko imyaka igenda ishira. NAEB igaragaza ko umusaruro wa kawa woherezwa ku isoko mpuzamahanga wiyongereye ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe amafaranga yinjijwe aturutse muri uwo musaruro yiyongereye ku kigero cya 65%. Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga kawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw. Ibi bigereranywa n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwohereje hanze toni 17.142 zinjije arenga miliyari 129 Frw, bigaragaza ko habayeho izamuka ridasanzwe mu musaruro no mu nyungu ziwuturukaho. Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye habaho iri zamuka ni ukwiyongera kw’igiciro cya kawa ku isoko mpuzamahanga, aho cyazamutseho 19% mu mwaka wa 2025 ugereranyije no mu 2024. Ibi byatumye igiciro cya kawa y’u Rwanda kigera ku madorali 6,2 ku kilo, bikomeza gushyira ikawa nyarwanda ku mwanya mwiza ku masoko mpuzamahanga. Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko iri zamuka ry’umusaruro wa kawa n’amafaranga yinjizwa rigaragaza intambwe nziza u Rwanda ruri gutera mu rwego rwo kugera ku ntego rwihaye. Yavuze ko kuba kawa yarinjije amafaranga menshi mu 2025 bizafasha igihugu gukomeza urugendo rwo kugera ku ntego yo kuzajya cyoherereza isoko mpuzamahanga toni zirenga ibihumbi 32 by’ikawa, ikinjiriza igihugu arenga miliyoni 192 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2029, ubwo u Rwanda ruzaba rusoza gahunda ya NST2.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize