Iran: Abantu barenga 5,000 bamaze kugwa mu myigaragambyo
Hanze

Iran: Abantu barenga 5,000 bamaze kugwa mu myigaragambyo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 184 min gusoma
Iran: Abantu barenga 5,000 bamaze kugwa mu myigaragambyo
Sanga:
writer.umunsi.com
Abantu barenga 5, 000 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje mu Gihugu cya Iran, yamagana ibibazo bikomeye by’ubukungu byibasiye Iran kuva mu mpera za 2025. Ibi byatangajwe ku itariki ya 18 Mutarama 2026 n’ubuyobozi bwa Iran, bwemeza ko mu bapfuye harimo n’abashinzwe umutekano bagera kuri 500.
Iyo myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, ikwira henshi mu gihugu, aho abaturage bagaragaje ko bananiwe n’imibereho mibi irimo izamuka ry’ibiciro, ubushomeri n’igitutu cy’ubukungu kimaze igihe kirekire. Leta ya Iran ivuga ko ayo makimbirane atatewe n’ibibazo by’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ishinja ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli uruhare mu gushyigikira abigaragambya, ivuga ko hari n’abitwaje intwaro bakorana n’abanzi b’igihugu. Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Iran idashaka intambara, ariko ashimangira ko itazemera ko abanyabyaha bashyigikorwa, yaba ari abo mu gihugu cyangwa abaturutse hanze yacyo. Yongeye kwibutsa ko umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo bidashobora kugibwaho impaka, cyane cyane mu bihe igihugu gihanganye n’imvururu nk’izi. Ku rundi ruhande, Urwego rw’Ubucamanza muri Iran rwatangaje ko rushobora kongera gukaza ingamba zirimo no gukoresha igihano cy’urupfu ku bantu bafatwa nk’abarwanya Leta. Umuvugizi w’urwo rwego, Asghar Jahangir, yavuze ko hari ibikorwa byagaragaye bifatwa nk’“Mohareb”, bisobanura kurwanya Imana, ari na byo amategeko ya Iran ateganya ko bihanishwa igihano cyo kwicwa. Mu rwego mpuzamahanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe yagiye agaragaza impungenge ku bijyanye n’ibi bibazo, anavuga ko Amerika ishobora kwivanga mu gihe haba hakomeje kwicwa abaturage benshi. Gusa, mu bihe bya vuba, Trump yatangaje ko atakiri gukomeza uwo mugambi, nubwo yakomeje gushimangira ko ubuyobozi bwa Iran bukwiye kugira impinduka. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 17 Mutarama 2026, Trump yashimiye Iran kuba itarageze ku rwego rwo kwica abantu benshi cyane, ariko anavuga ko igihe kigeze ngo haboneke impinduka mu miyoborere y’igihugu. Ibyo byose byakomeje guterwa utwatsi na Ali Khamenei, wakomeje gushinja Amerika na Isiraheli kuba inyuma y’iyi mvururu imaze gutwara ubuzima bw’abantu ibihumbi. Imibare itandukanye itangwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu igaragaza ishusho itandukanye n’iya Leta ya Iran. Umuryango HRANA, ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ku wa Gatandatu ko abantu 3.308 ari bo bamaze gupfa, mu gihe abandi 4.382 bari kwitabwaho n’abaganga, naho abarenga 24.000 bakaba baratawe muri yombi. Iyi mibare igaragaza ko ibibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu bikomeje gukomera muri Iran, mu gihe isi ikomeje gukurikirana uko ibintu bizagenda bihinduka.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize