Ese wari uzi ko hari ibiryo bituma usaza vuba? Amafunguro 5 akwiye kugabanywa
Izindi nkuru

Ese wari uzi ko hari ibiryo bituma usaza vuba? Amafunguro 5 akwiye kugabanywa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 203 min gusoma
Ese wari uzi ko hari ibiryo bituma usaza vuba? Amafunguro 5 akwiye kugabanywa
Sanga:
writer.umunsi.com

Amafunguro ashobora gutuma umuntu asaza imburagihe, ku buryo yagaragara nk’ushaje nyamara imyaka ye ikiri mike. Iyo urya kenshi ibiryo byongera ububyimbirwe mu mubiri (high inflammatory foods), bishobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri. Uturemangingo tugenda dutakaza ubushobozi bwo kwiyuburura, bigatuma indwara zitandukanye ziyongera, uruhu rugasaza vuba ndetse n’iminkanyari ikagaragara hakiri kare.

DORE AMAFUNGURO ATANU UKWIYE KUGABANYA MU MIRIRE YAWE NIBA UTIFUZA GUSAZA VUBA. Ibiryo bikaranze cyane kimwe n’ibyokeje: Guteka ibiryo ukoresheje ubushyuhe bwinshi nko kubikaranga mu mavuta cyangwa kubyotsa cyane bituma habaho kwiyongera kw’ibintu byitwa AGE (Advanced Glycation End products). Ibi ni bimwe mu bituma umubiri ubyimbirwa, bigateza gusaza kw’uturemangingo.

Iyo AGE ziyongereye, ubushobozi bw’uturemangingo bwo kwiyuburura buragabanuka, bigatuma amagufa atangira kuvunguka, umuntu agahura n’indwara nka osteoporose, stroke n’indwara z’umutima. Nubwo AGE zisanzwe zibaho mu mubiri, ibiryo bitekeshejwe ubushyuhe buri hejuru bizongera ubukana bwazo. Kugira ngo ubyirinde, ni byiza guteka ku bushyuhe buciriritse no kugabanya ibiryo bikaranze cyane.

Ibiryohera cyane: Kurya isukari nyinshi bitera igikorwa kitwa glycation. Ibi bibaho iyo isukari irenze iyo umubiri ukeneye ikivanga na proteyine, bigakora AGE. Ibi byangiza cyane proteyine ya collagen iboneka ku ruhu, ifasha uruhu kuba ruyeye kandi rufite itoto.

Iyo collagen yangiritse, uruhu rusaza vuba, rugatakaza ubwiza n’ukwiyegereza. Ibinyamasukari byahinduwe: Ibinyamasukari byambuwe fibre zabyo nk’amafufu, umuceri wera n’umugati bikora mu mubiri nk’isukari ihinduwe. Kubera kubura fibre, isukari byinshi yinjira mu maraso vuba, bikangiza imikorere ya insulin.

Ibi bishobora gutuma insulin inanirwa gukora neza, bigateza indwara zitandukanye no gusaza kw’umubiri. Ni byiza guhitamo ibinyamasukari bitahinduwe nk’imbuto, imboga n’imyaka yuzuye nk’umuceri w’ikigina. Inyama zatunganyijwe: Inyama nka sausage, jambon na bacon ziba zongewemo ibinyabutabire nka sulfites bifasha kuzibika igihe kirekire.

Ibi binyabutabire bituma habaho ububyimbirwe bw’uruhu kandi bikihutisha gusaza kwarwo. Ikindi kandi, izi nyama ziba zirimo umunyu mwinshi, bigatuma umubiri ubika amazi menshi umuntu akagaragara nk’ubyimbye. Ibiryo birimo umunyu mwinshi: Umunyu mwinshi ntugarukira ku ukoreshwa mu guteka gusa, ahubwo uboneka cyane mu biryo bifunze biza byiteguye.

Aha hongerwamo umunyu mwinshi kugira ngo bibikike igihe kirekire. Ibi bituma umubiri ubika amazi, umuntu akabyimbirwa ndetse bigihutisha gusaza k’uruhu n’umubiri muri rusange. Ngayo amafunguro y’ingenzi ashobora gutera gusaza imburagihe.

Niba uyakunda, ntibivuze ko ugomba kuyahagarika burundu, ahubwo ni ngombwa kuyagabanya no kwibanda ku mafunguro arinda gusaza kandi afasha umubiri gukomeza gukora neza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize