BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC

ADAM Yannick2026 Ukwakira 305 min gusoma
BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC
Sanga:
writer.umunsi.com

Igitego cya Fenohasina Gilles winjiye mu kibuga asimbura, cyahesheje Al Merrikh SC intsinzi mu mukino wa Shampiyona w'ikirarane wayihuje na Police FC.

Igitego cya Fenohasina Gilles winjiye mu kibuga asimbura, cyahesheje 

Al Merrikh SC intsinzi mu mukino wa Shampiyona w'ikirarane wayihuje na Police FC. 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, Police FC yari yakiriye Al Merrikh FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa BK Pro League 2026-27 utarakiniwe igihe kuko Al Merrikh FC yari mu mikino Nyafurika.

AL MERRICKH FC

AL MERRIKH FC

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15H00),kuri Kigali Pelé Stadium, Ni Umukino wihutaga ku mpande zombi.

Ku munota wa 2 Police FC yarifunguye amazamu ku mupira Keffa Tangara yahinduye imbere y'izamu maze umunyezamu Mohamed Alnour awufashe umuca mu ntoki ariko unyura hanze gato y'izamu, havuyemo koruneri itagize icyo itanga. 

POLICE FC

POLICE FC

Muri iyi minota umukino warimo ukinirwa mu kibuga hagati, nta kipe irimo kurema uburyo bwavamo ibitego.

Ku munota wa 16, Ibrahima Traore wa Al Merrikh FC yinjiranye ubwugarizi bwa Police FC ariko ateye mu izamu umupira unyura hanze gato.

Ku munota wa 18 ubwo Teya Tutu wa Police FC yacomekerwaga umupira mwiza ateye mu izamu David Chimezie araryama awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 

Ku munota wa 20, Keffa Tangara wa Police FC yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura yanze y'izamu. 

Ku munota wa 27,Al Merrikh SC yarimo ishaka igitego Moussa Camara yafashe umupira, acenga abakinnyi batatu ba Police FC ariko ateye mu izamu, Rukundo Onesme arawufata.

Ku munota wa 30, Moussa Camara wa Al Merrikh yaje guhusha ubundi buryo ku mupira mwiza wari uhinduwe na Sarr ariko Camara agiye gushyira mu izamu ujya hejuru yaryo.

Ku munota wa 40, Enock Morrison yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 

Iminota mirongo ine n'itanu (45') yarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego mu izamu ry'indi. 

N'igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi n'ubwo nta kipe yashoboye Kubona igitego.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n'imwe ishoboye gufungura amazamu ari ubusa ku busa(0-0).

Mu Gice cya Kabiri 

Amakipe yombi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Police FC Moussa Limane yavuye mu kibuga hinjiramo Ndikumana Asman ni mu gihe Al Merrikh SC, Mohamed Shamele yahaye umwanya Fenohasina Gilles Razafimano.

Ku munota wa 56, Al Merrikh SC yakoze impinduka ebyiri Mohammed Teya na Chikumbutso Salima bavuyemo hinjiramo Mohamed Gbane na Rijaniana Nicolas.

Ku munota wa 58, Ndikumana Asman wa Police FC yarafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Gakwaya Leonard ariko ateye mu izamu, umupira unyura hanze.

Al Merrikh SC yahise ikora izindi mpinduka, Muitaba Faisal havamo Ramadan Agab Shareif Feren.

Ku munota wa 61, Keffa Tangara wa Police FC yabonye amahirwe yo gutsindira Police FC nyuma yo guhabwa umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hanze .

Ku munota wa 64, Fenohasina Gilles wa Al Merrikh FC yateye ishoti ariko umupira ukubita igiti cy'izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme. 

Ku munota wa 67 Al Merrikh FC yakoze impinduka Sarr aha umwanya Daba Sogoba.

Ku munota wa 74, Police FC yakoze impinduka ebyiri Iradukunda Simeon na Kwitonda Alain bahaye umwanya Manishimwe Djabel na Mutembe Paul. 

Ku munota wa 83 Al Merrikh FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fenohasina Gilles Razafimano ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Enock Morrison. 

Iminota mirongo icyenda (90') yarangiye Al Merrikh FC iyoboye n'igitego 1-0.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu yinyongera (5').

Ku munota wa gatatu w'inyongera (93') Police FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kuri kufura yaritewe na Manishimwe Djabel maze Ndikumana Asman ashyizeho umutwe, umupira unyura hanze gato y'izamu. 

Umukino warangiye Al Merrikh FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.
Imikino

BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.

Rayon Sports FC yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ikanganya na Sunrise FC,ikaba itsinze umukino wa gatatu aho yo yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kusa(3-0).

ADAM Yannickamasaha 20 yashize
BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo

Marine FC yatsinze Al Hilal FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo muri BK Pro League 2026-2027 aho kugeza ku munsi wa Gatandatu itaratsindwa umukino n'umwe Ndetse na Rutahizamu wayo akaba ariwe uyoboye abandi.

ADAM Yannickamasaha 20 yashize
CAF Total Champions League 2026-2027 :Al HILAL FC yamenye itsinda irimo muri champions League
Imikino

CAF Total Champions League 2026-2027 :Al HILAL FC yamenye itsinda irimo muri champions League

Al HILAL FC ikaba ari ku nshuro ya munani (8) yikurikiranya igera mu matsinda.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza
Imikino

Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza

Ikipe ya Rayon Sports FC yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku rukundo, ubufasha n'ubwitange bakomeje kuyigaragariza, ivuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukomeza kubaka umuryango w'abakunzi b'iyi kipe, nubwo baba bari kure y'u Rwanda.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,
Imikino

Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,

Rutahizamu wa Bayern Munich yabaye Umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 25 Yari Ishize, nyuma yo gutsinda ibitego 73 mu mwaka w’imikino wa 2025–2026.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran
Hanze

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi bafatanyije mu karere ko bigomba kwitegura kuba ishobora kongera kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026. Ibi byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP), byifashishije amakuru yatanzwe n’abadipolomate babiri bamenyeshejwe ibyo biganiro.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
DRC  Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.
Akazi

DRC Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.

Icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 10,060 bamaze kwemezwa ko bayanduye, mu gihe 4,887 bamaze guhitanwa na yo, nk’uko imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu ibigaragaza. Iyi mibare yatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, ikaba igaragaza ubukana bw’icyorezo cyatangajwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Sammyart Useramasaha 17 yashize
Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha
Inkuru zamamaza

Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha

Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, Afurika ikeneye imbuga nkoranyambaga zayo bwite ndetse ari ibishobotse 90% akaba ari Abanyafurika bazikoresha. Ibi zatuma uburyo bwo gusangira amakukuru bwihuta ndetse basangire n’imico yabo bo ubwabo.Aha niho Uwa Social App Ibera iya mbere muri Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Perezida w’u Burundi yambitswe igihembo cy’icyubahiro na Kaminuza yo mu Burusiya
Hanze

Perezida w’u Burundi yambitswe igihembo cy’icyubahiro na Kaminuza yo mu Burusiya

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Doctor Honoris Causa) na Kaminuza ya RUDN yo mu Burusiya, mu muhango wabaye ku wa 28 Ukwakira 2026, i Moscou. Iki gihembo cyatanzwe mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, ndetse no gushimangira umubano hagati y’u Burundi n’u Burusiya.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Israel Benjamin Netanyahu ayoboye imibare y’agateganyo mu Matora.
Hanze

Israel Benjamin Netanyahu ayoboye imibare y’agateganyo mu Matora.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, azwi nka Knesset, yabaye ku wa 27 Ukwakira 2026, akomeje kugaragaza ko igihugu gishobora guhura n’ibihe by’imishyikirano ikomeye yo gushyiraho Guverinoma nshya. Imibare y’agateganyo yatangajwe ku wa 29 Ukwakira igaragaza ko ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu riri imbere n’imyanya 53, mu gihe amashyaka atavuga rumwe na we ahuzwa na Gadi Eisenkot afite imyanya 48.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !
Imyidagaduro

Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'amafoto by'uwahoze akundana na Bwiza Emerance nyuma y'uko Bwiza asezeranye Imbere y'amategeko Bivugwako Yari yaranambitswe impeta n'uyu mu kunzi we wakera n'imiryango ibizi.

Sammyart Useramasaha 9 yashize