BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo

ADAM Yannick2026 Ukwakira 294 min gusoma
BK Pro League 2026-2027: Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane iyobora BK Pro League byagateganyo
Sanga:
writer.umunsi.com

Marine FC yatsinze Al Hilal FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo muri BK Pro League 2026-2027 aho kugeza ku munsi wa Gatandatu itaratsindwa umukino n'umwe Ndetse na Rutahizamu wayo akaba ariwe uyoboye abandi.

Marine FC yatsinze Al Hilal FC,mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa Kabiri wa utarabereye igihe kuko Al Hilal FC yari mu mukino nyafurika aho yanakomeje mu matsinda.

 

Ni Umukino mbere y'uko uba Al Hilal FC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino nyuma yo kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Umukino wabereye mu karere ka Rubavu aho Marine FC yari yakiriye Al Hilal FC. Ni Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda(15H00).

Ku munota wa 15 gusa  Marine FC yarimaze gufungura amazamu ya Al Hilal FC. 

N ' igitego  cyitsinzwe n'umukinnyi wa Al Hilal FC Rawa Mohamed, ku mupira watewe na Sibomana Sultan Bobo wa Marine FC uvuye muri koruneri, umukoraho ( Rawa Mohamed ) uruhukira mu izamu rya Al HILAL FC.

Marine FC na AL HILAL FC 

Ku munota wa 27 Marine FC yabonye uburyo bwari bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego ariko Niyonkuru Hashim warebanaga n'izamu umupira awutera hejuru.

Ku munota wa 31, Marine FC yabuze igitego k'umupira Niyonkuru Hashim awutera mu biganza by'umunyezamu wa Al Hilal FC.

Ku munota wa 38 Godwin Frimpong wa Al Hilal FC yagerageje ishoti riremereye ariko umupira unyura hejuru y'izamu.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y'inyongera.

 Igice cya mbere cy'umukino cyzrangiye Marine FC iyoboye n'igitego 1 - 0 Al Hilal FC.

Mu Gice cya Kabiri 

Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiranye impinduka aho Marine FC yinjije mu kibuga Nyarugabo Moise asimbuye Bizimana Yannick.

Ni mu gihe Al Hilal FC nayo yakoze impinduka Kamaradini Mamadu na Ansumana Samura basimbura Bema Souley Kane Sanogo na Amgad Esam Gibrai librahim.

Ku munora wa 65, Marine FC yongeye gukora impinduka Usabimana Olivier asimbura Sindi Paul Jesus.

Ku munota wa 67, Marine FC yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Rutayisire Amaniku mupira waruvuye muri koruneri usanga ahagaze neza awutereka mu izamu.

Ku munota wa 69, Al Hilal FC yahise yongera gukora impinduka Adama Coulibali asimbura Petrus Aprocius.

Ku munota wa 70, Marines FC yongeye gukora impinduka Mukire Confiance asimbura Sibomana Sultan Bobo.

Ku munota wa 74, Nyarugabo Moise wa Marine FC yahushije igitego arebana n'umunyezamu wa Al Hilal FC umupira awutera mu biganza bye.

Ku munota wa 82, Marine FC yakoze impinduka Niyibizi Ramadhan asimbura Niyonkuru Hashim.

Ku munota wa 90 Al Hilal FC yagerageje uburyo yakishyura igitego ku ishoti riremereye ryatewe na Adama Coulibali, umupira unyura iruhande rw'izamu.

Iminota mirongo icyenda (90') yarangiye Marine FC iyoboye n'ibitego 2-0.

 Umusifuzi wa kane yongeraho iminota itandatu y'inyongera.

Ku munota wa 93,winyongera Niyibizi Ramadhan wagiyemo asimbuye yatsinze igitego cy'agatatu gishyimangira intsinzi ku mupira mwiza yahawe mu kibuga hagati ariruka asiga ba myugariro ba Al Hilal FC awutera mu izamu.

Abakinnyi ba Marine FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Marine FC bishimira igitego 

Umukino warangiye Marine FC itsinze Al Hilal FC ibitego 3-0 ihita ifata Umwanya wa mbere w'agateganyo muri BK Pro League.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Police FC yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa na Musanze FC

Igitego cya Fenohasina Gilles winjiye mu kibuga asimbura, cyahesheje Al Merrikh SC intsinzi mu mukino wa Shampiyona w'ikirarane wayihuje na Police FC.

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.
Imikino

BK Pro League 2026-2027:Rayon Sports FC yanyangiye Musanze FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa gatanu.

Rayon Sports FC yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ikanganya na Sunrise FC,ikaba itsinze umukino wa gatatu aho yo yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kusa(3-0).

ADAM Yannickamasaha 20 yashize
CAF Total Champions League 2026-2027 :Al HILAL FC yamenye itsinda irimo muri champions League
Imikino

CAF Total Champions League 2026-2027 :Al HILAL FC yamenye itsinda irimo muri champions League

Al HILAL FC ikaba ari ku nshuro ya munani (8) yikurikiranya igera mu matsinda.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza
Imikino

Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza

Ikipe ya Rayon Sports FC yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku rukundo, ubufasha n'ubwitange bakomeje kuyigaragariza, ivuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukomeza kubaka umuryango w'abakunzi b'iyi kipe, nubwo baba bari kure y'u Rwanda.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,
Imikino

Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,

Rutahizamu wa Bayern Munich yabaye Umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 25 Yari Ishize, nyuma yo gutsinda ibitego 73 mu mwaka w’imikino wa 2025–2026.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran
Hanze

Amerika yaburiye ibihugu ku bitero bishya ishobora kugaba kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi bafatanyije mu karere ko bigomba kwitegura kuba ishobora kongera kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026. Ibi byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP), byifashishije amakuru yatanzwe n’abadipolomate babiri bamenyeshejwe ibyo biganiro.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
DRC  Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.
Akazi

DRC Virus ya Bundibugyo itera Ebola Iravuza Ubuhuha.

Icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 10,060 bamaze kwemezwa ko bayanduye, mu gihe 4,887 bamaze guhitanwa na yo, nk’uko imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu ibigaragaza. Iyi mibare yatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, ikaba igaragaza ubukana bw’icyorezo cyatangajwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Sammyart Useramasaha 17 yashize
Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha
Inkuru zamamaza

Uwa Social App impamvu nziza kuri Afurika ! Impamvu ukwiriye gutangira kuyikoresha nonaha

Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, Afurika ikeneye imbuga nkoranyambaga zayo bwite ndetse ari ibishobotse 90% akaba ari Abanyafurika bazikoresha. Ibi zatuma uburyo bwo gusangira amakukuru bwihuta ndetse basangire n’imico yabo bo ubwabo.Aha niho Uwa Social App Ibera iya mbere muri Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Perezida w’u Burundi yambitswe igihembo cy’icyubahiro na Kaminuza yo mu Burusiya
Hanze

Perezida w’u Burundi yambitswe igihembo cy’icyubahiro na Kaminuza yo mu Burusiya

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Doctor Honoris Causa) na Kaminuza ya RUDN yo mu Burusiya, mu muhango wabaye ku wa 28 Ukwakira 2026, i Moscou. Iki gihembo cyatanzwe mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, ndetse no gushimangira umubano hagati y’u Burundi n’u Burusiya.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Israel Benjamin Netanyahu ayoboye imibare y’agateganyo mu Matora.
Hanze

Israel Benjamin Netanyahu ayoboye imibare y’agateganyo mu Matora.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, azwi nka Knesset, yabaye ku wa 27 Ukwakira 2026, akomeje kugaragaza ko igihugu gishobora guhura n’ibihe by’imishyikirano ikomeye yo gushyiraho Guverinoma nshya. Imibare y’agateganyo yatangajwe ku wa 29 Ukwakira igaragaza ko ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu riri imbere n’imyanya 53, mu gihe amashyaka atavuga rumwe na we ahuzwa na Gadi Eisenkot afite imyanya 48.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !
Imyidagaduro

Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'amafoto by'uwahoze akundana na Bwiza Emerance nyuma y'uko Bwiza asezeranye Imbere y'amategeko Bivugwako Yari yaranambitswe impeta n'uyu mu kunzi we wakera n'imiryango ibizi.

Sammyart Useramasaha 9 yashize