Ba Ofisiye b’ibihugu 20 bishimiye gusangira imico gakondo
Izindi nkuru

Ba Ofisiye b’ibihugu 20 bishimiye gusangira imico gakondo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 243 min gusoma
Ba Ofisiye b’ibihugu 20 bishimiye gusangira imico gakondo
Sanga:
writer.umunsi.com
Abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye baturutse mu bihugu bitandukanye bigera kuri 20, bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, bagaragaje ko gusangira imico n’imigenzo by’ibihugu byabo ari ingenzi cyane mu kubaka ubumwe, gusabana no guteza imbere umutekano urambye. Bavuze ko iyo abasirikare bamenyanye n’imico y’abandi, biborohereza gukorana neza no kuzuza inshingano zabo kinyamwuga. Ibi byagaragajwe mu birori ngarukamwaka bigamije kumurika imico gakondo y’ibihugu bitandukanye, aho aba basirikare berekanye ibiranga aho bakomoka birimo imbyino, indirimbo, amafunguro gakondo, imyambaro n’indi migenzo ishimangira umwihariko wa buri gihugu. Abitabiriye ibi birori bagarutse ku kamaro k’umuco mu kubungabunga amahoro, bagaragaza ko umutekano udashobora kubaho hatabayeho kumva no kubaha indangagaciro z’abandi. Umwe mu basirikare biga muri iri shuri, Major Pressious Mokgos ukomoka muri Botswana, yavuze ko yishimiye amahirwe yo kumurika umuco w’igihugu cye mu Rwanda. Yashimye uburyo yabonye abasirikare baturutse mu bindi bihugu basangira ubunararibonye, ndetse agaragaza ko yashimishijwe cyane n’imbyino nyarwanda, imyitwarire n’uburyo bwo kwakira abashyitsi. Yongeyeho ko ibi birori byamweretse urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwubahane. Ku rundi ruhande, Lieutenant Colonel John Gakoza yagaragaje ko kwigira hamwe kw’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bifasha mu kubaka umubano ukomeye n’ubufatanye bw’igihe kirekire. Yavuze ko nubwo imico ishobora gutandukana, cyane cyane ku mugabane wa Afurika hari byinshi bihuriweho, bityo kumenyana bikaba intangiriro yo koroshya inshingano za gisirikare, cyane cyane mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brigadier General Andrew Nyamvumba, yashimangiye ko gusangira no kumurika umuco ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi zigenderwaho muri iri shuri. Yashimiye abitabiriye ibi birori, abibutsa ko nubwo abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye, bose basangiye ubumuntu kandi bakwiye kubana mu bumwe n’ubwubahane. Yavuze ko kuba abanyeshuri ubwabo aribo bategeye ibi birori bigaragaza uruhare rwabo mu kwimakaza izo ndangagaciro. Ibi birori byo gusangira imico byabaye ku nshuro ya 13, byitabirwa n’ibihugu 20 birimo 19 byo ku mugabane wa Afurika hamwe n’igihugu cya Jordaniya. Byahuriyemo abasirikare 109 biga muri Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, bagasangira imbyino, indirimbo n’indi migenzo igaragaza ubukungu bw’umuco w’ibihugu byabo n’akamaro kawo mu kubaka amahoro n’umutekano.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize