ASAP Rocky wa Rihanna yavuze ku mubano we na Drake
Imyidagaduro

ASAP Rocky wa Rihanna yavuze ku mubano we na Drake

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 233 min gusoma
ASAP Rocky wa Rihanna yavuze ku mubano we na Drake
Sanga:
writer.umunsi.com
ASAP Rocky usanzwe ari umugabo wa Rihanna, yagize icyo avuga ku mubano we na Drake wabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Rihanna.Aganira na Ebro Darden, ASAP yatangaje ko n’ubwo nta rwango rukomeye ruri hagati yabo ari ko nanone umubano wabo wahagaze. Rakim Athelston Mayers uzwi nka ASAP Rocky w’imyaka 37 y’amavuko , yashimangiye ko hagati ye n’umuraperi mugenzi we Drake batakivugana kubera ko umubano wabo wabaye nk’urangira bucece ntawe ubigizemo uruhare rugaragara n’ubwo bisa n’aho ari bo babikoze kubera ko bagize umwako wo guhurira ku mugore umwe. ASAP Rocky asanga kuba batavugana atari ibintu abantu bashakira urwango cyangwa ngo babyamamaze mu itangazamakuru kuko kwangana kwabo bishingiye ku cyo yise ukuri gusa kidakwiriye kugirwa urwango rweruye. Umugabo wa Rihanna , yavuze ko we na Drake bigeze kuba inshuti nk’abahanzi bari bahuriye kuri Hip Hop gusa nanone ngo uko iminsi yagiye ishira niko n’uwo mubano wagiye ushira kugeza ubwo banaje guhurira mu rukundo n’umugore umwe bigahumira kumirari bakangana burundu ariko bucece ntawe uvuze undi. Mu ndirimbo A$AP aherutse gushyira hamwe zagiye zumvikanamo amagambo benshi bahamije ko yabwiraga Drake ariko we aza kubihakana agaragaza ko yabwiraga uwo ari we wese uyibonamo nk’umuhanzi wa rubanda agaragaza ko nta makimbirane azihishe inyuma. A$AP Rocky yishongoye kuri mugenzi we avuga ko uwatsinze urugamba yamaze kuboneka bityo ko nta n’impamvu ihari y’uko bagira icyo bapfa cyangwa ngo bagirane amakimbirane n’ubwo ubushuti bwabo bwashize. ASAP Rocky yashakanye na Rihanna kuva muri 2021 ubu bakaba bamaze kugirana abana 3 kandi bikaba bivugwa ko kugeza ubu Rihanna ashobora kuba atwite uwa Kane n’ubwo mu mafoto ye aherutse yagerageje kubihisha. Kugeza ubu Rihanna nta kintu yari yavuga kuri ayo magambo y’umugabo we ndetse na Drake ntabwo akunze kugaruka ku mubano wa Drake wari wateye gapapu Chriss Brown na we akayiterwa na ASAP yabatsinze icy’umutwe akamubyaza abagera kuri 3 kugez aubu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize