Abagore barenga ibihumbi 35 mu Rwanda bifungishije burundu
Izindi nkuru

Abagore barenga ibihumbi 35 mu Rwanda bifungishije burundu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 85 min gusoma
Abagore barenga ibihumbi 35 mu Rwanda bifungishije burundu
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu Rwanda, abagore barenga 35. 105 bafashe umwanzuro wo kwifungisha burundu mu rwego rwo kuboneza urubyaro, aho 4. 219 muri bo bifungishije mu mwaka wa 2024.

Ni imibare igaragara muri raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yiswe Statistical Year Book 2025, igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ukomeje kwiyongera uko imyaka ishira. Raporo igaragaza ko muri rusange abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda bamaze kugera ku barenga miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,5 mu mwaka wa 2019. Ibi bivuze ko mu gihe cy’imyaka itanu, abantu barenga ibihumbi 492 biyongereye mu bakoresha serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu buryo butandukanye bukoreshwa mu Rwanda, ubukunze gukoreshwa cyane ni ubwa agapira (implant), bukoreshwa n’abantu 879. 113, barimo 212. 974 batangiye kubukoresha mu 2024.

Bukurikirwa n’uburyo bw’inshinge bukoreshwa n’abantu 671. 008, barimo 180. 182 batangiye kubukoresha mu 2024.

Hakurikiraho uburyo bw’ibinini, aho abakoresha ubu buryo bageze kuri 348. 291, barimo 141. 205 batangiye kubukoresha mu mwaka wa 2024.

Abakoresha uburyo bwa IUD, ni ukuvuga agapira gashyirwa mu mura gakorana n’imisemburo gatuma umuntu adasama, bageze kuri 51. 630, barimo 11. 990 bashya.

Nubwo benshi bakomeje kwitabira uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, haracyari abakomeye ku buryo gakondo bagera kuri 25. 705, bakoresha kubara iminsi, urunigi n’ubundi buryo batabasaba guhura na muganga cyangwa kugura imiti. Umubare w’abagore bifungisha burundu wagaragaje izamuka rikomeye uko imyaka yagiye ishira.

Mu 2019 bari 14. 456, mu 2020 bagera kuri 18. 350, mu 2021 bagera kuri 20.

904. Mu 2022 bageze kuri 26. 285, mu 2023 bagera kuri 31.

439, kugeza mu 2024 bageze kuri 35. 105. No ku ruhande rw’abagabo, hari abarenze 4.

432 bifungishije burundu bakoresheje uburyo bwa vasectomy, barimo 121 bifungishije mu 2024. Ubu buryo bukorwa hifashishijwe gufunga inzira iva mu dusabo tw’intanga z’abagabo, bigatuma intanga ngabo zidashobora gusohoka. Ni bwo buryo bwonyine bwo kwifungisha burundu bukorwa n’abagabo, kandi ni bwo bwitabirwa cyane ugereranyije n’ubundi.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 7) bwakozwe mu 2025 bwerekanye ko abagore bubatse bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ari 78%. [caption id="attachment_44186" align="alignnone" width="1157"] Muri abo, 64% bakoresha uburyo bugezweho, 5% bakoresha uburyo gakondo, mu gihe 9% baba batarabona uburyo bubanogeye. [/caption] Kuboneza urubyaro ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, kurwanya ubukene no kunoza serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Imibare ya NISR igaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka icumi, kuva mu 2012 kugeza mu 2022, bwari ku kigero cya 2,3%. Icyakora, iki kigo kigaragaza ko mu mwaka wa 2050, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zisaga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22, mu gihe ubuso bw’igihugu buzaguma ari bumwe. Ibi ahanini biterwa n’uko Umunyarwandakazi abarirwa ko abyara abana 3,6, mu gihe impuzandengo ku rwego mpuzamahanga ari 2,3.

Nubwo umubare w’abaturage uteganyijwe gukomeza kwiyongera, hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abana umugore abyara. Uwo mubare wagabanutse uva kuri 8,6 mu 1978, ugera kuri 6,9 mu 1991, ugera kuri 5,9 mu 2002, ugabanuka kugera kuri 4,0 mu 2012. Ibi byajyanye kandi no kugabanyuka kw’igwingira ry’abana n’impfu z’abagore bapfa babyara, aho bavuye kuri 203 ku babyeyi 100.

000 mu 2020, bageza kuri 149 mu 2025. Nubwo hari byinshi byagezweho, haracyari imbogamizi zirimo ikibazo cy’abangavu baterwa inda. Ubushakashatsi bwa DHS 7 bwerekanye ko abangavu baterwa inda biyongereye bagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020, bigaragaza ko hakiri urugendo rwo gukomeza kunoza ubukangurambaga n’uburezi mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize