Umupira w’amaguru ugira amategeko 17 itegeko rya 1 ni ikibuga , itegeko rya 2 ni umupira wo gukina. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubigenderwaho hemezwa ko umupira witwa umupira wa maguru kandi turagaruka kuri imwe mu mipira yakinwe mu bikombe by’isi bitandukanye.
Ibisabwa kugirango umupira wa maguru witwe umupira wa maguru ugomba kuba ufite umuzenguruko wa 68cm-70cm , ugomba kuba ufite uburemere kuva kuri 410g-450g .ibi bipimo byasizweho 1937 ubwo havugururwaga amategeko ya mbere yashyizweho mu kinyejana cya 19 mu mwaka wi 1863.
Imwe mu mipira yakinwe mu bikombe by’isi bitandukanye umupira wa mbere wakinwe mu gikombe cy’isi bawise T-mode wakiniwe muri Urguary wakinwe mu gice cya kabiri mu gihe mu gice cya mbere hakinwe uwitwa Triento wakinwe mu 1930,undi mupira wakiniwe muri Argentine mu 1978 wiswe Tango kubera ko igikombe cy’isi cyuyu mwaka cyabereye muri Argentine iyi tango yari izina ry’ibyino yo muri Argentine kandi wongeye gukinwa muri Espanye 1982.
Undi mupira witwa Tricolorewiswe gutya kubera ko igikombe cy’Isi cyari cyabereye mu Bufaransa cyabaye mu 1998 ,undi mupira wiswe Jabulani iri jambo risobanura ibyishimo wiswe gutya kubera ko aribwo bwa mbere igikombe cy’Isi cyari kibereye muri Africa cyabereye muri Africa y’Epfo muri 2010, undi mupira wiswe Brazuca wakiniwe muri Brazil muri 2014.
Umupira uheruka ni uwakiniwe muri Quatar muri 2022 wiswe Al al Rihla ni ijambo ry’Icyarabu (Arab) risobanura urugendo uyu mupira wari ufite ikoranabuhanga ry’ikubye inshuro 500 mugihe cyingana n’isegonda uyu mupira wakozwe ni uruganda rwa Adidas rukora uyu mupira rwakoresheje ibinyabutabire bitandukanye.
Ese mu gikombe cy’isi cya 2026 hazakinwa uwuhe mupira ??