AMERIKA: Umwarimukazi yafatiwe mu modoka nijoro ari gusambanya umwana yigisha

16/04/2024 11:20

Umwarimukazi w’imyaka 45 wigishaga ku ishuri rya Omaha High School [ Omaha Public Schools ] yafatiwe mu modoka yambaye ubusa ari hamwe n’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko.

Erin Ward yafashwe ku munsi wo ku wa Gatandatu mu ijoro ari kumwe n’umwana w’umunyeshuri ku kigo cya Omaha High School aho nawe yigisha.Umuyobozi wa Police muri ako gace Douglas, yavuze ko bafashe uyu mugore nyuma yo kwakira Telefone y’umuntu wabonye imodoka iparitse aho umuhanda urangirira mu isaha ya Cyenda z’ijoro.

Douglas yagaragaje ko bageze kuri iyo mododa basanga uwo mugore n’umwana, bicaye inyuma aho abantu bicara gusa ngo uwo mwana yendaga gutwara imodoka ngo batoroke.

Akimara gufatwa yemeye icyaha avuga ko yashakaga gusambanya uwo mwana w’umuhungu.Uyu murezi yari afite Ikarita y’ikigo cya Omaha Public Schools, gusa agaragaza ko nanone yasimburaga ku ishuri rya Burke High School aho n’uwo mwana yabanje kwiga.

NIKI WAVUGA KURI UYU MWARIMUKAZI ? SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Isoko: NYP

Advertising

Previous Story

KIGALI: Hari abarya zingaro z’ingurube bazita Gorirosi

Next Story

Impamvu abagore baca inyuma abo bashakanye ! Blessings CEO

Latest from HANZE

Go toTop