Amashuri n’indege by’u Bubiligi bizakomeza gukora

03/19/25 9:1 AM
1 min read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko n’ubwo umubano hagati y’u Bubiligi wahagaze , ibikorwa by’ubucuruzi birimo  amashuri y’u Bubiligi n’ingendo z’indege bikomeza gukora.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho u Rwanda rumenyesheje u Bubiligi ko ruhagaritse umubano mu bya Dipolomasi , runategeka Abadipolomate b’iki Gihugu kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda mu masaha 48.

U Rwanda rwavuze ko rwafashe uwo mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya Gikoroni.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma , Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri RBA yatangaje ko iki gihugu cyari kimaze gufata uruhande mu bibazo bya Congo bijyanye n’umutekano cyirengagiza ko kizi amateka.

Yagize ati:”Muri iki kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, bugaragara neza ko u Bubiligi bwarabogamye bwakagombye kuba bwaragiye hagati y’Ibihugu byombi. Bukaba ari bwo bwa mbere mu gushaka kuba umuhuza, kugira ngo ikibazo kibe cyakemuka kuko DRC ifite ibyo ivuga u Rwanda narwo rufite ibyo ruvuga”.

Akomeza agira ati:”Nk’u Bubiligi bwakoronije ibihugu byombi, ruzi uko imipaka yakaswe , ruzi uko indangamuntu zanditdwemo amoko , ruzi kugeza uko byagenze ku bwigenge”.

Alain Mukuralinda avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi utari wifashe neza ahanini bitewe nabwo bwakomeje gusaba amahanga ngo arufatire ibihano.

Muri iki kiganiro kandi Alain Mukuralinda yatangaje ko ibikorwa byahagaze ari ibishingiye kuri za Ambasade bityo ibindi bikorwa by’uburezi nk’amashuri n’ibindi bikomeza gukora.

Yagize ati:”Ku bindi bikorwa by’ubucuruzi , amashuri n’ibindi. Nk’ishuri umwaka ugiye gushira uzashira mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu , nta kibazo ryagombye kugira nibura kugeza umwaka ushize. Icyabaye ni ikirebana n’abakozi bo muri Ambasade”.

“Nta mukozi usanzwe uri mu kazi k’ishuri ku buryo atageza ku mpera z’umwaka , bakarangiza umwaka. Nyuma y’aho ni ukuzareba uko ryakora cyangwa umubano waba wagarutse ibintu bikaganirwaho”.

Yakomeje avuga ko hari RwandaAir ijya mu Bubiligi ndetse ikagaruka, hakaba na Brussels Airlines iza mu Rwanda gatanu mu Cyumweru ndetse ngo akaba ari ibikorwa bishobora gukomeza. Yagaragaje ko ibikorwa by’ubucuruzi bishobora gukomeza nk’uko bidashobora gukomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop