Advertising

Amagambo 18 wazakoresha nk’impano k’umukobwa ukunda ukamwifuriza Noheli nziza n`umwaka mushya muhire

12/19/24 15:1 PM

Nubwo ibihe bigenda bihindagurika ndetse n`iminsi mikuru igatakaza uburyohe n`uburemere yahoranye, iminsi mikuru ya Noheli n`ubunani nanubu biracyari muminsi mikuru nyizihizwa ndetse ikanashimisha abatari bakeya ku isi. Kuba rero wagira icyo usangira n`abawe bikaba akarusho kuri iyiminsi.

Muri iyi nkuru, twakwegeranirije amagambo aryoshye cyane wabwira umukobwa/umugore ukunda maze akarushaho kuryoherwa n`iyi minsi mikuru nyamara utagombye nogutanga ibya Mirenge!

Ntampano zindi nkeneye, kuko wambereye impano iruta izindi umuntu ashobora guhabwa. Ntacyandutira kuba hamwe n`uwo nkunda. Iminsi mikuru myiza nshuti.

  1. Kukwifuriza ibyiza mbiherekeresheje utubizu twinshi; Kuba ngukunda birampagije. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire mukundwa.
  2. Guhorana nawe birandyohera cyane ariko by`umwihariko gusangira nawe ibyiza bya Noheli n`ubunani. Ndagukunda cyane
  3. Iminsi mikuru irandyohera cyane . Nishimirako mfite umuntu umpora iruhande akankunda kandi akampaagaciro.Nanjye ndagukunda kandi nkwifurije iminsi mikuru myiza.
  4. Imana Irankunda cyane kukoyampaye umuntu unkunda kandi akaba igice cy`ubuzima bwanjye.Uwo muntu udasanzwe niwowe! Nkwifurije Noheli nziza.
  5. Ndi umunyamahirwe akomeye kuko mfite umuryango n`inshuti ariko by`umwihariko nkagira umukobwa mwiza nkawe  unkunda. Nkwifurije Noheri Nziza.
  6. Ntamuhungu mu isi undusha kubaho nishimye kuko ntawe undusha gukunda umukobwa mwiza nkawe. Warakoze kunkunda no kuguma hafi yanjye. Iminsi mikuru myiza.
  7. Sinakagomye kubisubiramo kuko mbivuga kenshi, ariko ndifuzako umenya neza ko uri ikibasumba mubakobwa kandi ko ariwowe washoboye kumfatira bugwate mumutima wawe. Nkwifurije kuryoherwa n`iminsi mikuru.
  8. Nari naragusezeranije kuguha impano y`iminsimikuru ariko ntibinkundiye. Urukundo ndimo ngukunda sinabona impano bihura. Keretse gukomeza kugukunda ndumva aribyo nguhayemo impano. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.
  9. Urukundo ni impano ituruka mu ijuru ariko rukarushaho kuryoha iyo nkumva mumaboko yanjye. Ndagunda kandi cyane. Nkwifurije iminsi mikuru myiza.
  10. Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye; wowe unyiyegamiza nkumva uturirimbo twa Noheli kandi ntabaririmbyi bahari. Nkwifurije Umwaka mushya muhire
  11. Nkwifurije iminsi mikuru myiza;wowe mukobwa ubaruta bose; wowe wanyibiye umutima ukawuhisha murukundo rwawe. Uryoherwe kandi wiyiteho.
  12. Ntakintu nagereranya nko kumeyako nkundwa n`umukobwa mwiza nkawe. Ntakinshimisha nkokubona useka. Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye.
  13. Kuri Noheli, nzaba ndimo nishimira ukuvuka kw`umukiza hamwe n`umuryango wanjye. Ndifuzako wazaza tugasangira ibyishimo by`iminsi mikuru. Ndagukunda.
  14. Iyi Noheli ntisanzwe kuri njyewe. Nzaba nfite inshuti idasanzwe nzaba ndimo ntekereza. Nkwifurije Noheli nziza Mukundwa.
  15. Yego aya ni amagambo nanditse, ariko ubutumwa burimo buvuye kundiba y`umutima wanjye kugirango nkwifurize Noheli nziza n`umwaka mushya muhire wowe n`abawe.
  16. Dushobora kutazaba turi kumwe muri iyi minsi mikuru ariko wibukeko mumutima wanjye duhorana. Murukundo byose birashoboka, ntibizatubuza kwishimana nogusangira ibyiza bya Noheli n`ubunani.
  17. Uri urukundo rwanjye kandi niwowe byose byanjye nifuza. Byose bimbera byiza iyo undihafi. Sinshidikanya ko urukundo rwacu ruzahoraho. Nkwifurije umwaka mushya muhire.
  18. Uri impano ikomeye nabonye mubuzima ntari narigeze ntekereza. Wahindutse igice kinini cy`ubuzima bwanjye. Nzahora nshimira Imana Yakumpaye. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Previous Story

Inama 5 zingenzi zagufasha gutegura ndetse nokurangiza neza umunsi wawe uko wabyifuzaga

Next Story

Inkweto 5 zambere zihenze muzo abadamu baserukana, harimo igura Miliyari 20Frw

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop