“Amafaranga nakoreye Mu gikombe cy’isi nayashinzemo Ishuri” umukobwa w’umuhanga uvuye muri Qatar Aratangaje !

06/06/2023 19:43

Ni umubare munini w’abakobwa n’abahungu buriye indege bagiye gutanga serivice mu gikombe cy’isi 2022 giherutse kubera Mu gihugu cya Qatar ,icyakora ni umubare mucye w’abamenye kubyaza umusaruro amafaranga bahakuye.

Muri aba basore n’inkumi bari muri Qatari baturutse imihanda yose mu bihugu binyuranye ,abenshi ubabajije icyo bahakuye usanga ari iPhone igezweho no gutembera igihugu cya Qatar cyane ko benshi bumvaga bazahaguma.

Phoibe Mukeshimana ni umukobwa ukiri muto uri mubakubutse muri Qatar witangiye ubuhamya bw’uko yageze yo n’icyo yavanyeyo bimwumvikanisha nk’umukobwa uzi ubwenge kandi utakereza kure.

 

Phoibe aganira n’itangazamakuru yavuze ko agira impano yo gutekereza kure akamenya ibizaba n’ubwo atabimenya ijana kw’ijana ariko bimufasha kwirinda ingaruka z’ahazaza.

Yagize ati; “Nagize amahirwe yo kuba mumubare w’abantu bacye batoranirijwe kujya muri Qatari kandi nyine byarangiye ngiyeyo ,gusa sinajyezeyo ngo numve ko nzahaba iteka natekereje ko byanze bikunze igihe kizagera tugataha.

Nahise ntekereza icyo nakora ngo umusaruro nzahavana uzangirire akamaro no mugihe kizaza niko gukora umushinga wo Gushinga ikigo cyigisha Imyuga ngo mfatanye n’igihu cyange kubaka ejo hazaza h’abanyarwanda”.

Phoibe avuga ko uko yabonaga udufaranga yaguraga ibikoresho bucye bucye ibintu byamufashije kuba afite ikigo cyirimo ibikoresho binyuranye.

Iri shuri ryigisha imyuga igezweho nka Audio Production ,Video production, Kudoda , gucuranga, kuririmba n’ibindi.

Abakobwa batwaye inda zitateganyijwe na bo yabatekerejeho kuko ubu biga kubuntu ngo kuko biba bigoye kubona amafaranga y’ishuri.

Iri shuri ryitwa VISATA riri kabeza. Uyu mukobwa ntagushidikanya imitekerereze ye iramutse Iri mubakobwa bose bo mu Rwanda abasore babona abagore bazima ,umuryango nyarwanda ugatera imbere byihuse.

 

UWANDITSI /Shalomi Rwanda

Advertising

Previous Story

Abarenga 20 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa karahabutaka ryo gukora imibonano mpuzabitsina rigiye kubera i Burayi

Next Story

Dore uburyo bwo kunyaza umugore ahagaze mu buryo bworoshye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop