Friday, April 26
Shadow

Abarenga 20 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa karahabutaka ryo gukora imibonano mpuzabitsina rigiye kubera i Burayi

Bwambere mu mateka hagiye kuba irushanwa ryo gukora imibonano mpuzabitsina ,irushanwa mpuzamahanga rigiye kubera muri Suède guhera taliki ya 8 Kamena , rikaba ryariswe European Sex Championship.

Abazitabira iri rushanwa bazajya bahabwa nibura hagati y’iminota 45 n’isaha yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Hazaba hari akanama nkeramurampaka gashinzwe gutanga amanota ku barushanwa, mu byumweru bitandatu bazamara bishakamo umuhanga kurusha abandi.

Times of India yatangaje ko abantu 20 bamaze kwiyandikisha, aho bazahatana mu byiciro bitandukanye birimo gutegura uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina, gukoresha umunwa mu gushimishanya, ubuhanga mu kunanura imitsi y’umubiri bigamije ishimishamubiri, ubuhanga mu guhindura uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina, kurushanwa gushimisha uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina bitewe n’inshuro yarangije n’ibindi.

 

Dragan Bratych uyobora ishyirahamwe Swedish Federation of Sex yatangaje ko bateguye iri rushanwa bashaka kwerekana ko imibonano mpuzabitsina ari umukino nk’indi, kandi yafasha mu mikorere myiza y’umubiri.

Dragan yavuze ko nk’uko indi mikino yose ibanza gukorerwa imyitozo, n’imibonano mpuzabitsina ngo niko bimeze, ari nabyo bashaka guteza imbere ku buryo uyu mukino uzamamara mu bindi bihugu by’i Burayi, inzobere muri wo zigahembwa.