RIB yataye muri yombi abantu batatu bakoresha ibiganiro abafite ubumuga kuri YouTube

15/08/2023 20:44

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakoresha Urubuga rwa ‘YouTube’ babiri baturuka muri Uganda n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko abafashwe bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w’Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro mu buryo bwa rwihishwa.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Aba uko ari batatu dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023, ni mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimihurura.

Uko aba bafatiwe mu byaha

Ibyaha aba bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye nka Connect with Uganda bwari bubaye ubwa gatatu bakoresheje ibiganiro uyu muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri.

Icyakora bitandukanye n’inshuro zabanje kuko kuri iyi nshuro ntabwo bamusanze aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Ruturo mu Mudugudu wa Agatongati, ahubwo bamujyanye muri hotel i Kigali.

Ibi bikorwa ni iby’ivangura rishingiye ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.

Ibi bikorwa bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu ngingo ya 163. Ivuga ko igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi hashingiwe ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri, ugikoze aba akoze icyaha.

Ibi bikorwa rero bikorerwa abantu nka Nsanzimana Elie bitewe n’imiterere ye y’umubiri cyangwa ubumuga bibangamiye abantu benshi ku buryo bw’umwihariko abantu bafite umumuga.

Umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Ingingo yaryo ya gatatu y’itegeko nimero 01/2007 ryo ku wa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange iteganya ko umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwamuntu.

Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.

Ku rundi ruhande ariko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibi bikorwa usibye kuba bihanwa n’amategeko binyuranye n’Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura.

Yongeyeho kandi ko ibi bikorwa bibangamiye amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2008.

Ati “Dushingiye ku nyigisho z’ubukangurambaga bwo kureka gukoresha mu mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, muri ino minsi hari ibintu bigaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri YouTube aho usanga hari abantu bitwaza gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite.”

Yavuze ko kugeza ubu haribazwa impamvu abantu barenga 14 baturutse mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bajya gukora ibiganiro kuri Nsanzimana Elie cyangwa abandi, ugasanga umwe yamukozeho ibiganiro bitanu, wakwitegereza ugasanga ndetse byarebwe n’abagera kuri miliyoni nk’eshanu.

Aha Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Akenshi usanga bamwe mu bakoresha izo YouTubes ikibashishikaje ari ukugwiza abakurikira ibiganiro byabo n’inyungu zivamo batitaye ku mategeko, uko bakora ibyo biganiro, uwo babikorera ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku bo babikorera.”

Mu butumwa yageneye abantu muri rusange, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birimo na murandasi, kugira ngo itumanaho ryorohe, imbuga nkoranyambaga ziyongere kandi zibyazwe umusaruro mu buryo bwubahirije amategeko. Ibi byose Leta ibikora kugira ngo bibyazwe umusaruro byorohereza abantu mu kwihangira imirimo.

Yakomeje ati “Ku bw’iyo mpamvu RIB irihanangiriza abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka YouTube, Instagram na Facebook bitwikira umutaka w’ubuvugizi ariko ugasanga ari ugushakira inyungu mu ntege nke z’abantu bafite ubumuga. Ibi bikorwa byo gushakira inyungu mu bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe bikwiriye guhagarara kuko ni ibikorwa by’iteshagaciro, bitabereye ikiremwamuntu, bigize icyaha cy’ivangura. Ku bw’iyo mpamvu bikwiriye guhagarara burundu. Abagumya kubirenga barahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Yongeyeho ko RIB isaba abakora bene ibi bikorwa kubihagarika. Ati “Abantu bumve neza ko ikigenderewe atari ukubuza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, ahubwo ari kubasaba kuzikoresha neza mu buryo bitagize uwo bibangamira.”

Yanibukije abantu ko RIB itazihanganira ibikorwa nk’ibi bya shene za YouTube cyane ko bitesha agaciro ibikorerwa abantu bafite ubumuga.

Hari ikiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse gukorera kuri RBA, icyo gihe yarondoye shene za YouTube zakoresheje ibiganiro abafite ubumuga abasaba kubihagarika.

SRC: IGIHE

Advertising

Previous Story

Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urumuri’ iri kuri Album ye

Next Story

Dore akandi kamaro ka Coca-cola utari uzi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop