Akunda Abanyarwandakazi ! Umuhanzi Harmonize na Umuhoza Laika baherutse kugaragara mu mashusho babyina bahamije urukundo rwabo bishushanyaho ibintu bimwe

23/09/2023 21:11

Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania uherutse kugaragara mu mashusho ari kubyinana n’umukobwa w’Umunyarwanda Umuhoza Laika ariko utarakunze kuba mu Rwanda , kuri ubu amakuru aravuga ko bahamije urukundo rwabo nyuma yo kwishyiraho Tattoo zimwe.

 

 

Muri aya mashusho yabagaragaje bombi bari kubyina bambaye utwambaro tw’imbere gusa tubonerana, bavuze ko yafashwe ubwo bari bari gufata amashusho y’indirimbo bombi bafitanye, basobanura ko ntakindi cyihishe inyuma yabyo.Ibi byaratambutse, gusa kuri ubu nanone bongeye guhamya ko byarenze indirimbo ahubwo bashobora kuba bari mu rukundo na cyane ko Harmonize amaze igihe agaragaza ko akunda abakobwa bo mu Rwanda cyane.

 

 

Izi Tattoo bombi bishyizeho , ziri hafi y’ugutwi kuri bose ndetse n’ibirango by’umuziki (Amanota) akoreshwa muri muzika cyane.Benshi bemeza ko nanone bishoboka ko Harmonize arimo gushakira inzira yo kwamamara Umuhoza Laika na cyane ko bafitanye indirimbo bityo ikazabona kumenywa binyuze mu cyiswe ‘Drama’.

 

 

Ubusanzwe Harmonize ntabwo ajya akundana n’abakobwa badateye uko babyifuza , bisa neza n’uko Laika umuhoza ateye , na cyane ko uku gutera gutya ariko kwakuruye umuhanzi Harmonize kuri Yolo The Queen akaza mu Rwanda aje kumureba.

 

 

Ikindi cyemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo , ni uko uyu muhanzi akunda kwishyiraho Tattoo isa n’iy’umukobwa bakundana nk’uko yabikoze kuri Frida Kajala batandukanye.Laika ni Umunyarwandakazi utuye muri Uganda arinaho akorera umuziki nyuma yo kuva kwiga hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kuri ubu kandi Laika yemereye IGIHE ko afite akazi kajyanye n’ibyo yize muri Kaminuza akorera muri Uganda.

Advertising

Previous Story

Nigeria: Umugore yasigaranye umwana nyuma y’uko atewe inda n’umu chinwa akamuta atamufashije kurera umwana

Next Story

Menya utuntu duto ariko dushobora urukundo rwanyu rukomera

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop