Uyu mugabo witwa Edmilson we n’umugore we Karine bamaze kwibaruka umwana mwiza cyane nyuma y’uko uyu mugabo ashyingiranwe nuyu mugore bavuga ko yashyingiranwe n’umugore usa nabi kubera uko yavutse.
Uyu mugore ajya kuvuka, yakukanye uburwayi bukomeye bw’uruhu aho afite uruhu rumeze nabi ndetse rutuma abantu benshi bamwanga. Uyu mugore mu buto bwe yatinyaga abantu kubera ko bamusererezaga ariko uko yagiye akura yahisemo kwakira uko ariwe atangira kujya asohoka aribyo byaje kumuviramo umugisha.
Ubwo yatangiye kujya asohoka nibwo yahuye n’umugabo we ubu babana. Uyu mugore kubera kuntu yari arwaye yumvaga atazigera abona urukundo nyarwo mbese ko atazabona umugabo umukunda. Umunsi umwe nibwo yahuye na Edmilson ku mbugankoranyambaga ndetse waje guhindukamo umugabo we.
Yavuzeko icyo gihe uwo mugabo Edmilson yamusabye ubushuti ariko ntago yamenye ko ariwe uzavamo urukundo rw’ubuzuma bwe. Uyu mugabo ngo we yaratandukanye cyane kuko ngo yabonaga ibintu birenze muri uyu mugore abandi batabona Aribwo batangiye guteretana nubwo byari ibintu bigoye cyane.
Abantu benshi ntibakundaga uyu mugore ndetse bahoraga barwanya urukundo rwabo aho batahwemaga kuvuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarakurikiye amafaranga menshi uyu mugore yari afite. Gusa uyu mugabo we ngo yari abizi ko Karine ariwe mugore we wibihe byose ndetse ko ariwe bagomba kuzabana.
Uyu mugabo Edmilson ndetse na Karine birengagije ibyo bahuraga nabo batukwa bahisemo kubyirengagiza maze barabana maze biyemeza kuzabana mu bibi ndetse n’ibyiza nk’umugore n’umugabo. Kuri ubu bakaba bafite abana.
Urukundo nyarwo iteka ruratsinda.
Umwanditsi:’ Byukuri Dominique
Source: amomama.com