Advertising

Ubushakashatsi: Intanga z’umugabo wapfuye zishobora gukoreshwa akaba yatera inda ?

19/05/2024 17:11

Kugira ngo umgabo abe Ise w’umwana, agomba kuba afite intanga nzima zikora neza .Izo ntanga zikorerwa muri ‘Testicles/Testes , igihe cyo gutangira gukorwa kwazo kigatangira umugabo amaze kugera mu myaka y’ubugimbi.Ubushakashatsi bugaragaza ko umugabo ashobora gukora intanga zingana 1000 mu isegonda rimwe.Muri iyi nkuru turarera hamwe igihe intanga zimara ari nzima nyuma yo kujya hanze cyangwa mu mugambo watabarutse.

Kuba umugabo akora intanga zirenga 1000 ku isegonda, bisobanuye ko mu gihe azaba afite ubuzima bwiza atazigera abura intanga zizamufasha gutera inda.Iyo umwana w’umuhungu avutse, mu mabya ye , haba harimo utuntu tumeze nk’utubuye tw’utuzero.Iyo amaze kugera muri ya myaka twavuze haraguru rero niho twatuzero tuvamo intanga.

Mu gikorwa cyo gutera akabariro, ubushakashatsi bugaragaza ko umugabo warangije , asohora intangana zirenga Miliyoni 500 ku nshuro imwe.Iyo izi ntanga zinjiye mu myanya y’ibanga y’umugore rero nibwo nyuma y’igihe runaka asanga yarasamye [Atwite].Ikinyamakuru cyitwa novaivffertility, kigaragaza ko intanga zimara byibura iminsi 5 mu gitsina cy’umugore zitari zapfa gusa ngo iyo zigiye hanze [Ntizinjire mu gitsina], ntabwo zishobora kumara iminota mike zidapfuye kuko ubusanzwe zimara iminsi 74 mu mubiri w’umugabo nyuma y’aho zigahita zipfa.

Ubushakashatsi bugaragara kuri Wikipedia, busobanura ko iyo intanga z’umugabo zimara amasaha byibura 24 nyuma yo gupfa cyangwa zikageza ku masaha agera kuri 36 zitari zapfa.Bavuga ko kugera kuri 80 – 90% by’abagabo bapfa , intanga zabo zigera igihe twavuze haraguru zikiri nzima.Izi ntanga iyo zikiri nzima zishobora gukoreshwa hifashishijwe uburyo bwitwa  Intracytoplasmic.

ESE UMUGABO WAPFUYE YATANGA UMWANA RYARI ?

 

Umugabo wapfuye ntabwo asoje urugendo rwe rwo gutanga intanga nk’uko bitangazwa na Mainereproductionlawyer aho bagira bati:”Urupfu si ryo herezo.Nyuma y’amasaha agera kuri 36 apfuye , intanga ze zishobora gukoreshwa zigatanga umwana.Benshi baribaza bati:” Ese mugabo wapfuye yabyara ? “.

Igisubizo cy’iki kibazo ni ‘Yego’ ukurikije ibyo tumaze gusobanura hejuru gusa ngo ubu buryo bukoreshwa bitewe n’uwabisabye uwari we kuko mu bihugu byinshi birimo na Amerika bubwemera kuva mu myaka myinshi myinshi.

Igihugu cya Amerika cyemerera umugore wa Nyakwigendera gusaba uburenganzira bwo kuba yakoresha intanga ze binyuze mu mategeko gusa umwana wavutse ashobora kudahabwa uburenganzira ku mitungo ye bigendanye n’amatege ko nk’uko ikinyamakuru Mainereproductionlawyer, kibitangaza.

Isoko: Wikipedia , novaivffertility,…

Previous Story

Afurika y’Epfo: Idini rya Satani ryari rimaze igihe rikora ryafunze imiryango burundu

Next Story

Tandukana n’umusatsi w’umweru ukoresha ubu buryo bworoshye

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop