Impamvu zitera abasore n’inkumi guhirika imyaka ari ingaramakirambi

05/04/2023 17:51

Impamvu zitera abasore n’inkumi guhirika imyaka ari ingaramakirambi

Gushaka no gushaka nicyo kintu cyonyine kiba gutegerejwe n’abantu bose kuburyo abo mu muryango wawe baba babitegereje no kurusha nyiri ubwite.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru ituma umusore n’umukobwa banga gushaka.

1. Gutegereza Bwana / Madamu wanyawe

Icyambere ni ukuba ababantu bombi baba bategereje uwo bakwita uwo Imana yabagenewe. Umusore aricara agatekereza ko mubamuzengurutse nta madamu urimo, mu gihe n’umukobwa yicara agasanga mubamuzengurutse nta Bwana urimo ,bigatuma bose bategereza imyaka igahita indi igataha.

2. Amashuri.

Kumva ko bakeneye kwiga amashuri menshi n’imisago bakirengagiza ubuzima bwo gushaka nabyo ni ingorane zikomeye ndetse zikomerera bamwe bakarinda basaza ntamuryango bakoze.

3. Inshingano.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Vipasho, cyagaragajeko kuba umusore cyangwa umukobwa barabuze umuryango arizimwe mumpamvu nyamukuru zituma atinda cyangwa akanga gushaka Burundu.Niwe wasigaranye barumunabe nyuma yo kubura ababyeyi, Uyu musore cyangwa umukobwa arabarera akabitaho kugeza ubwo azashiduka igihe cyaramusize agahitamo kubireka.

4. Kubura akazi.

Ntakazi ntacyakorwa. Iyo umusore cyangwa umukobwa adafite akazi abayumva adahagije. Kuba ntabushobozi rero nabyo bikaba imbogamizi.

5.Kunanirwa gufata umwanzuro.

Byaranze neza neza, afite buri kimwe ariko gufata umwanzuro byabaye ingume. Umusore cyangwa umukobwa ntabwo ashobora kwifatira umwanzuro byatumye agumana n’ababyeyi be.

6.Gutenguhwa.

Yakundanye na benshi bose bamubeshya arangije atakaza icyizere mu bantu gushaka abivamo.

Advertising

Previous Story

“ADEPR yaducanyeho umuriro dufunga amatwi” Perezida waya Korali iririmba Hip Hop yasobanuye iby’urugamba bahuye narwo

Next Story

Umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe n’inzoga wasanzwe mu muhanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop