Abasore gusa : Dore ibizakwerekako umukobwa agukunda cyane byo gupfa

17/01/2024 19:28

Niba uri umukobwa ukaba ukunda umusore hari ibyo ukora ntaruhare ubigizemo.Nawe musore iyi nkuru ni iyawe kuko iragufasha kumenya niba koko agukunda cyane.

 

Mu nkuru z’urukundo tubagezaho umunsi ku munsi , tuba tugamije kubigisha gukunda by’ukuri.Iyi nkuru uyibike hafi.

 

1.Akugira nyambere.

Umukobwa ugukunda ni wowe ashyira imbere muri byose.Aba yumva ntacyo yakunganya cyangwa ngo agikore mbere yawe.Ni wowe aha umwanya mbere y’ibindi byose kora.Azakora uko ashoboye kugira ngo akwerekeko uri uwa mbere kuri we.

 

2.Ahora agutekereza.

Nk’uko twabigarutseho haraguru, kugira ngo umenye niba koko umukobwa agukunda cyane, ni uko uzabona agutekereza muri buri kantu. Uzabibwirwa nuko ahora aguhamagara , agahora akwandikira ,..

3.Umubiri we uvuga byinshi.

Itegereze umubiri we nuko awutwara , uzahita umenya neza ko agukunda.Umukobwa ugukunda atwara umubiri we muburyo urawubona , cyangwa ukamenya ko hari icyo ashaka kuvuga.

 

4.Afasha intego zawe.

Umukobwa ugukunda byo gupfa, aragufasha muri buri kimwe, ukabona ko ari wowe yitayeho.Ibitekerezo byawe abiha agaciro.

 

5.Iyo mwicaranye aba yumva mwaganira cyane.

Umukobwa ugukunda, agusangiza ibitekerezo atasangiza n’abandi muri rusange.Aba yifuza ko muba inshuti magara.

 

6.Akwereka inshuti ze.

Uzatungurwa no kumva arikubwira inshuti ze ati:”Uyu ni inshuti yanjye” kandi nyamara nta byinshi muvugana.

Advertising

Previous Story

“Papa wanjye yanze ko mbana n’uwo nkunda ngo ni umucyene” Filime “BAD FAME” igice cya 7 cyageze Hanze!

Next Story

Ngaya amagambo usabwa kubwira umukunzi wawe mu masaha y’umugoroba mbere yo kuryama

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop