Nyabihu: Bibukijwe ko bagomba guharanira kuba intwari- VIDEO + AMAFOTO

01/02/2024 17:54

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024 , mu Karere ka Nyabihu kimwe n’ahandi mu gihugu Hizihijwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda.Mu Karere karere ka Nyabihu uyu muhango wabereye mu Murenge wa Mulinga Akagari ka Rwantobo witabirwa n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’aka Karere.Mu gutangiza ibi birori umuhanzi witwa Bahati yafatanyije n’abaturage barata ibyiza byakozwe n’ingabo z’u Rwanda zibohora u Rwanda aho indirimbo ye yagaragazaga ko u Rwanda rwabaye nka Paradizo.

Mu kiganiro cya Mbere kigaragaza ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda cyatanzwe n’umurezi Theodore Munyarugamba yagaragaje ko indangagaciro z’ubutwari bw’Abanyarwanda arizo zatumye Igihugu kiboborwa.Ati:” Ubutwari mbere y’ubukoroni bwahozeho kuko bwagaragariraga cyane ku rugamba no kumpeta bahabwaga”. Yakomeje asobanura byinshi ko nyuma y’ubukoroni Repubulika ya Mbere niya Kabiri kubukoroni kugeza ubwo FPR Inkotanyi zibohoreye u Rwanda.

Uhagarariye Umushinga Rising The Village mu Rwanda , yavuze ko muri gahunda bafite harimo gukorera umuturage arinayo mpamvu batanze ibikoresho by’ihinga hitegurwa igihembwe cy’ihinga.Bahaye utugari tubiri muri aka Karere batangiriyemo aritwo; Akagari ka Mwiyanike na Rwantobo bavuga ko bazanabaha Ifumbi izabafasha kongera umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette , yashimiye abaturage baje kuri uyu munsi mukuru wo kwibuka no kuzirikana ibikorwa by’Ubutwari byaranze ingabo zabohoye u Rwanda zikemera guhara ubuzima bwazo.Uyu muyobozi w’Akarere yasabye abaturage ko mu bikorwa byabo bya buri munsi bakwiriye kugaragaza ubutwari binyuze mu byo bakora.Uyu munsi witabiriwe n’abaturage benshi , ingabo na Polisi ndetse n;abandi bafatanyabikorwa b’aka Karere.

https://www.youtube.com/watch?v=zJiD6bwLdnA

 

Barameye utishoboye inka bamusaba kuyitaho

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yibukije abaturage ko bagomba guharanira kuba intwari mu buzima bwabo bwa buri munsi

 

Umushinga Rising The Village watanze ibikoresho by’ubuhinzi wizeza ifumbure

 

Mayor wa Nyabihu yaganiriye n’abaturage

https://www.youtube.com/watch?v=zJiD6bwLdnA

Advertising

Previous Story

Abasore babiri banejejwe nuko bashyingiranwe kubana akaramata

Next Story

Umugore yavuze uburyo umugabo we yapfuye bari gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop