Monday, May 20
Shadow

Dore amagambo uba utagomba kuvugira ku kiriyo

Mu gihe hari ababuze ababo bagahurizwa hamwe n’igikorwa cyo kwibuka no guherekeza uwapfuye , si byiza ko uvuga amagambo utabanje kugenzura mu buryo bw’umwihariko icyo asobanuye kuko bishobora gutera agahinda abasigaye [Umuryango we n’abandi bari baziranye nawe].

Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze.Iyo hagize umuntu ukora cyangwa akavuga amagambo ababaza, bituma umutima w’abamubuze ashenguka.Soma iyi nkuru usobanukirwe n’amagambo ukwiriye kwirinda.

1.Nzi uko mwiyumva: Iyo wabuze uwawe benshi batangira ku kwifuriza kwihangana bakabikora mu buryo butandukanye.Niba wowe rero, ugiye kwifatanya n’uwo wabuze abe, irinde kuvuga ngo ‘Nzi uko mwiyumva’.

2.Ubu ari ahantu heza: N’ubwo ibi bishobora kumvikana neza ariko bishobora nanone guteza ikibazo gikomeye , bigatera agahinda kadashira ababuze uwabo , batekereza aho uwo muntu yaba ari heza kandi nabo bari bamukeneye.

3.Byibura yari amaze imyaka myinshi ku Isi: Iri jambo si ryiza na gato kuko rituma bagufata nk’umuntu utaramwifurizaga gukomeza kubaho.Kubura uwo wakundaga byose birababaza ndetse ninayo mpamvu utari ukwiriye kuvuga ko kuba yari amaze igihe bakwiriye gutuza.

4.Nicyo gihe cyo gukomeza ubuzima: Umuntu wabuze uwe ku mubwira ngo ahite akomeza ubuzima ni nko kumutera icyuma mu mubiri.Si byiza na gato ko umubwira ko akeneye gukomeza ubuzima kandi nyamara ari mu marira y’uwe yabuze.Ikindi kandi kwibuka no kwibagirwa uwawe ni urugendo ntabwo umuntu ahita atuza.

5.Ntabwo mwari mukwiriye kubabara: Ishyire mu mwanya w’umuntu wabuze uwe hanyuma umuntu aze kubwire ko nta mpamvu ufite yo kubabara. Ese wabyitwaramo gute ? Mureke afate agahe ko kubabara no kwibuka uwe.

6.Nzi undi wahuye n’iki kibazo: Mu gihe uri ku kiriyo, kwegera bahuye n’ibyago , ukababwira ko hari undi uzi wahuye n’ikibazo bahuye nacyo , ntacyo bikemura ahubwo bimwerekako utabitayeho na gato.Fata umwanya wawe umureke arire umuhanagure.

  1. Ese ntabwo uruha kurira: Kubwira uyu muntu gutya ni nko kumubwira ko umurambiwe , uwo mwanya ahita abona ko nta nshuti ikurimo , rero sibyiza ko utangira ku mubwira amagambo amubabaza muri ubwo buryo.

Isoko: Progressive

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *