Abashakanye : Dore amagambo usabwa Kubwira uwo mwashakanye murangije gutera akabariro

13/12/2023 18:35

Abakundana babana nk’umugabo n’umugore baba batuye mu ijuru rito.Nyuma yo gutera akabariro rero hari amagambo muba mu gomba kubwirana.

Amagambo niyo avamo indirimbo ziryoheye amatwi zikanogera abashaka kuzumva no kuzitura abo bihebeye.Niba ufite umukunzi ukaba umukunda, uzafatanya amagambo uruhuri we nayumva azumva ameze nk’indirimbo nziza maze ajye ahora agusaba kuyasubiramo.

Muri make rero, amagambo ni intwaro ikomeye ituma urukundo rwa babiri ruryoha, ninayo mpamvu kuyakoresha nyuma y’akabariro nk’uko tugiye kubigarukaho ari byiza cyane.

Niba utarajyaga ubona amagambo ukoresha ubwira uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro, iyi nkuru ni wowe ireba cyane cyane.Niba warabikoraga kandi uyu niwo mwanya ngo ubinoze.

DORE AMAGAMBO MEZA YO GUKORESHA

1. Wooow ! Mbega ukuntu byari byiza we.

Iri ni ijambo rito , ryoroshye kurivuga kandi ryiza cyane.Iri jambo rituma uwo mwabikoranye yumva anezerewe cyane.Musome ku munwa, umwitegereze mu maso hanyuma urebe uko yifata.

2. Urakoze utumye niyumva nk’udasanzwe.

Abantu iyo bamaranye igihe batangira gufata imibonano mpuzabitsina nk’inzira yo gushimirana hagati yabo.Ku mubwira aya magambo bituma ahorana akanyamuneza.

3. Ndumva ntakuvaho.

4.Nkunda uburyo uteye.
Umukunzi mwiza , yishimira uko mugenzi we ateye, rero ntuzarambirwe kumubwira iri jambo.

5.Ese nkore iki ngo twongere tubikore?

Iri jambo rituma yumva ko wishimye Koko, bigatuma ahorana umutima mwiza kuri wowe ndetse mwakongera kubikora akanezerwa.

6.Utuma numva ndiho.

7.Wankoreye massage ugera no ku igufa.

Umugore wawe cyangwa umugabo wawe , mushimire buri kimwe agukorera.

Aya nandi nawe Uzi, ushobora kuyakoresha mu gakomeza kuryoherwa n’ubuzima.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Melody yasezeye umuziki

Next Story

Nyanza : Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga arangije ajya kubwira RIB ko yamufashe kungufu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop