Umuhanzi Melody yasezeye umuziki

13/12/2023 17:59

Umuhanzi wamamaye muri muzika ya Tanzania Jay Melody yatangarije abakunzi be ko avuye muri muzika abyandika mu magambo abiri gusa.

Anyuze kuri Story ye ya Instagram, Jay Melody yagize ati:” Mvuye muri muzika”. [ I guit music ].

Aya magambo ya Jay Melody yatangaje abakunzi be bamwe abandi arabababaza kubera igihe cyabo bamuhaye mu myaka 3 ishize ubwo yakoraga indirimbo ‘Nakupenda’ ikamamara cyane muri Afurika.

Jay wasoje iri jambo na Emoji ishimira, ntabwo yigeze avuga impamvu yatumye asezera umuziki yatangiye akunze , ndetse nta n’amakuru yisumbuye yigeze atangazwa n’uwariwe wese ngo agaragaze impamvu Melody yawusezeye.

Bamwe mu bakunzi ba muzika muri Tanzania batekereje ko hashobora Kuba ari indirimbo nshya ashaka gushyira hanze akaba arimo kiyicira inzira.

Nk’uko bigaragara kuri konti ye ya YouTube, Jay Melody yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi 4 [ Ane ], nayo ni indirimbo y’amajwi.

Melody yamamaye mu ndirimbo zirimo ; Sugar , Nakupenda , Nitasema, na Puuh”.

Advertising

Previous Story

Social Mula wari umaze igihe atumvikana muri rubanda ari kuri EP Symphony yamuritse” Love over pop”

Next Story

Abashakanye : Dore amagambo usabwa Kubwira uwo mwashakanye murangije gutera akabariro

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop