Abaryamana bahuje bitsina muri Uganda akabo kashobotse : Bagiye kujya babihanirwa

10/03/2023 08:13

Iki ni icyemezo gishobora kuzaturuka mu mushinga w’itegeko ryatangiye kwigwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda rizatuma gukundana n’uwo umuntu ahuje igitsinda, bigirwa icyaha gihanwa n’itegeko.

Uyu umushinga watangiye kwigwaho n’Inteko kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, aho abazajya bahamwa n’iki cyaha, bashobora kuzajya bafungwa imyaka 10 muri gereza.Guverinoma ya Uganda yakunze kwamaganira kure ingeso mbi nk’izi z’ubutinganyi ndetse Perezida w’iki Gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ubwe yakunze kuvuga ko aya mahano atazamukandagirira mu Gihugu ngo abyihanganire.

Usibye kuba uyu mushinja ukumira ibi bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina, unabuza n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gukundana kw’abahuje igitsina ndetse no kubyamamaza.Umwe mu Badepite mu Nteko ya Uganda witwa Asuman Basarirwa wateguye uyu mushinga yavuze ko rigamije kurengera umuryango nk’uko usanzwe uzwi ko ugizwe n’umugabo n’umugore, no kuziba icyuho kiri mu itegeko rya kera ritita ku bintu bishya nko kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa, kubiteza imbere no gukwirakwiza ibitabo, amafoto, na videwo byerekana abakora imibonano mpuzabitsina nabo babihuje.

Perezida w’inteko ishinga amategeko Anite Among yijeje Abanyagihugu ko uyu mushinga ugiye kwihutishwa mu rwego rwo guharanira no gusigasira indangagaciro z’igihugu.Muri iki cyumweru kandi General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we, na we yari yamaganye ubutinganyi, avuga ko atumva impamvu abagabo bashobora kubwishoramo n’uburyo abagore baryoha.

UyuYagize ati “Ubutinganyi ni igicumuro! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”Guverinoma ya Uganda kandi yagiye iburizamo kenshi ibikorwa byabaga byateguwe n’abatinganyi, aho yagiye igaragaza imbaraga nyinshi ko ibikorwa nk’ibi idashobora kubyihanganira.

Advertising

Previous Story

Resitora yitwa China town yahagaritswe kubera kugurisha inyama z’imbwa abakire

Next Story

“Nasabye umugabo wanjye gutera inda hanze ! Amaganya y’umugore wamaze imyaka 10 atarabyara akaza kubona akana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop