Advertising

Resitora yitwa China town yahagaritswe kubera kugurisha inyama z’imbwa abakire

08/03/2023 18:19

Lotus Royal Buffet, resitora izwi cyane muri Chinatown muri New York,ikomeje gukorwaho iperereza kubera gutekera abakiriya babakire itungo ryimbwa doreko iryoshya umufa. Abashakashatsi ba NYPD na Federal basuye resitora muri iyi wikendi kugira ngo barebe ibibazo bihari.

Iperereza rya NYPD ryerekanye ko banyiri Restaurant Lotusi Royal Buffet bari kwica imbwa ziboneka mu karere iyi restaurant iherereyemo bakazigaburira abakire bakunda kubagana, doreko ngo bakunda umufa wayo. Serivisi ishinzwe umutekano mu biribwa n’ubugenzuzi (FSIS,) na Serivisi ishinzwe ibikorwa by’ubuhinzi inyamaswa ndetse n’ibihingwa(Aphis) yinjiye nayo yihuje na Nypd muri iki kibazo cyo guhiga inyama z’imbwa.

Umubare munini w’imbwa wabonetse muri iki cyumweru muri iyi restaurant, hanyuma ujyanwa muri laboratoire ya NYPD kugirango hakomezwe isesengura. NYPD ivuga ko nyiriyo buffet witwa Hueng, yiyemeje gukusanya imbwa zo mu mihanda ya New York ubwo zamwiciraga umuhungu we w’imyaka cumi n’itandatu.

Raporo y’Umuvugizi wa NYPD iragira iti: “Twabonye ibisigazwa byimbwa bigera kuri bitandatu, kandi bitatu muri byo bihuye n’imbwa zabuze mu byumweru bibiri bishize.”

Ikibabaje nuko ubushakashatsi bwarangiriye ku mbwa nini zabuze muri uyu mujyi. Kubwamahirwe, ariko ntabwo kuri ubu , kuko mu mbwa ya matungo yabuze hafi umwaka mushya w’Ubushinwa. Imbwa nyinshi zamatungo zari zaburiwe irengero mu majyepfo ya Manhattan, aho inkuru yiyicwa ryimbwa ‘ryatangiye kugaragara

Kurundi ruhande Bwana HUEG ufite imyaka 95 agomba kuregwa ibyaha birenga mirongo ine bijyanye ni nyamanswa .ubu yiteguye guhangana n’umucamanza kuri raporo yo muri Kamena. Kuko atari icyaha cya mbere yaba akurikiranweho.

Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu Felicien

Previous Story

Imbwa yariye izuru ry’umugore bamaranye igihe mu w’urukundo

Next Story

Abaryamana bahuje bitsina muri Uganda akabo kashobotse : Bagiye kujya babihanirwa

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop