Resitora yitwa China town yahagaritswe kubera kugurisha inyama z’imbwa abakire

08/03/2023 18:19

Lotus Royal Buffet, resitora izwi cyane muri Chinatown muri New York,ikomeje gukorwaho iperereza kubera gutekera abakiriya babakire itungo ryimbwa doreko iryoshya umufa. Abashakashatsi ba NYPD na Federal basuye resitora muri iyi wikendi kugira ngo barebe ibibazo bihari.

Iperereza rya NYPD ryerekanye ko banyiri Restaurant Lotusi Royal Buffet bari kwica imbwa ziboneka mu karere iyi restaurant iherereyemo bakazigaburira abakire bakunda kubagana, doreko ngo bakunda umufa wayo. Serivisi ishinzwe umutekano mu biribwa n’ubugenzuzi (FSIS,) na Serivisi ishinzwe ibikorwa by’ubuhinzi inyamaswa ndetse n’ibihingwa(Aphis) yinjiye nayo yihuje na Nypd muri iki kibazo cyo guhiga inyama z’imbwa.

Umubare munini w’imbwa wabonetse muri iki cyumweru muri iyi restaurant, hanyuma ujyanwa muri laboratoire ya NYPD kugirango hakomezwe isesengura. NYPD ivuga ko nyiriyo buffet witwa Hueng, yiyemeje gukusanya imbwa zo mu mihanda ya New York ubwo zamwiciraga umuhungu we w’imyaka cumi n’itandatu.

Raporo y’Umuvugizi wa NYPD iragira iti: “Twabonye ibisigazwa byimbwa bigera kuri bitandatu, kandi bitatu muri byo bihuye n’imbwa zabuze mu byumweru bibiri bishize.”

Ikibabaje nuko ubushakashatsi bwarangiriye ku mbwa nini zabuze muri uyu mujyi. Kubwamahirwe, ariko ntabwo kuri ubu , kuko mu mbwa ya matungo yabuze hafi umwaka mushya w’Ubushinwa. Imbwa nyinshi zamatungo zari zaburiwe irengero mu majyepfo ya Manhattan, aho inkuru yiyicwa ryimbwa ‘ryatangiye kugaragara

Kurundi ruhande Bwana HUEG ufite imyaka 95 agomba kuregwa ibyaha birenga mirongo ine bijyanye ni nyamanswa .ubu yiteguye guhangana n’umucamanza kuri raporo yo muri Kamena. Kuko atari icyaha cya mbere yaba akurikiranweho.

Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu Felicien

Advertising

Previous Story

Imbwa yariye izuru ry’umugore bamaranye igihe mu w’urukundo

Next Story

Abaryamana bahuje bitsina muri Uganda akabo kashobotse : Bagiye kujya babihanirwa

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop