Abarimo indaya n’ibisambo bafatiwe ahazwi nko muri ‘Korodoro’ muri Operasiyo idasanzwe yakozwe n’inzego z’umutekano

12/08/2023 14:38

Iyi ni Operasiyo yakozwe kubufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’, kuva saa 20h00 kugeza saa 22h00 z’ijoro.

Iyi Operation yakozwe hagamijwe gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri kariya gace.

Ni agace kazwiho kuba indiri y’indaya , ubujura , ubusinzi bukabije , kuburyo ushobora kuhagera kumanywa yihangu, ukagira ngo uri muyindi Si.

Ubwo inzego z’umukeno zahageraga benshi bakwiriye imishwaro ariko abskora umwuga w’uburaya bagera kuri 18 batabwa muri yombi.

Aba bakora uburaya bafahafatiwe bari mu mwaka 18 na 30.Aha hafatiwe abandi basore bakekwaho gukora ubujura bagera kuri 10 bivugwa ko bakorana bya hafi n’abo bakora uburaya mugucuruza abaguzi bazo ndetse no kwambura abahisi n’abagenzi.

Muri iyi Operation hafatiwemo inzererezi dore ko abasanzwe mutubare basabwe kwerekana ibibaranga , maze hafatwa 4 batabwa muri yombi.

Hafashwe kandi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko ari umuzunguzayi muri aka gace.

Abateza urusaku bahawe gasopo , ndetse hafatwa ibyuma burimo ; Bufure , Mixer na mudasobwa byatezaga urusaku.

Abenshi mubafatiwe muri iyi Operasiyo bari bahaze inzoga zirimo izikomeye bose bajyanywe Transit Center i Gikondo.

Umwanditsi: Munana Patrick

src: Umuseke

Advertising

Previous Story

“Iyo Mbimenya sinari kuba Icyamamare” Nyuma yo kuba icyamamare kubera kuvuga ngo amavubi azagure abakinnyi muri Arsenal na chelsea Ntakirutimana Amza mwamenye nka G-taff aratabaza!

Next Story

“Nasabye Imana umwana umwe none yampaye babiri” ! Umugore yishimiye ko yabyaye abana babiri b’impanga kandi yari yarasengeye umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop