Biragoye ko wabona umukunzi w’imikino n’imyidagaduro utarabonesheje amaso ye amashusho y’umusore wavugaga ko ikibazo ikipe y’igihugu Amavubi ifite gishingiye ku mutoza udashaka kugura abakinnyi mu makipe akomeye nka Arsenal ,chelsea ,Manchester n’ayandi.
Uyu musore wamenyekanye nka G taff mu biganiro binyuranye yagiye akora haba ibyanyuze kuri Juli Tv ,Yago Tv show ,Good News n’ahandi aratabaza avuga ko abayeho ubuzima bugoye cyane ko abamukoresheje ibiganiro bamuteshaga umwanya w’akazi nyamara bagataha nta na ticket bamusigiye!.
G Taff aragira ati:”Nari nzi ko nimba icyamamare ubuzima bwange buzahinduka ,kuko nahoraga mbirota ,nabaga nzi ko kuba icyamamare bihagije ariko nubundi ndacyarya bigoye.
Nahaye abanyamakuru benshi umwanya wange bakansezerera amaramasa ,najyaga mbona Yago ahura n’abantu ubuzima bugahinduka, ariko njye twanatandukanye nta na ticket ampaye , abaturanyi bange bambonye hirya no hino bazi ko ndi umukire kubera kumenyekana nyamara ntacyo bimariye.
Ndasaba niba hari umugira neza wakwifuza kumbindurira ubuzima kuko akazi nkora mba mbona bigoye ko kazangeza ku nzozi zange”.
Video
G taff ubusanzwe ni umukorodoniye mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube mu gace ka sahara akaba ariko kazi asanzwe akora kaburi munsi kamuhesha ibimutunga, icyakora avuga ko uko abayeho biramutse byisumbuye byaba byiza kurushaho.
Umwanditsi :Shalomi_wanyu