Abanyamakuru bagiye mu bukwe bwa Bishop Gafaranga n’umuramyi Annette Murava bahuye n’uruva gusenya amashusho n’amafoto birasibwa

11/02/2023 15:20

Benshi mu banyamakuru barimo abakorera umuyoboro wa Youtube bazindukiye mu bukwe bw’umuhanzikazi Annette Murava na Bishop Gafaranga batashye bimyiza imoso, nyuma y’uko amashusho n’amafoto bari bafashe bisibwe n’abasore bashinzwe umutekano w’ahabereye ubukwe.

Ubu bukwe bw’aba bombi buzakomeza kugarukwaho mu itangazamakuru! Ahanini biturutse ku kuba abageni bombi batarifuje ko iby’abo bimenyekana.Babanje gutanga impapuro z’ubutumire (Invitation) ku bantu babo ba hafi bakarenzaho gusaba buri wese kuzitabira ubukwe abwitwaje.Nyuma y’uko ‘invitation’ zigeze mu itangazamakuru, bahinduye umuvuno bandika amazina ya buri umwe uzitabira ubukwe. Bivuze ko utari ku rutonde cyangwa se utanditse mu gitabo utemerewe kwinjira ahabereye ubukwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, gafotozi wa InyaRwanda yazindukiye kuri La Palisse Hotel i Nyamata ahagomba kubera ubu bukwe.Yageze muri ‘Salle’ aho ubukwe bubera, maze abashinzwe umutekano bamusaba gusohoka, aho ari kumwe n’abandi banyamakuru batatu bakorera umuyoboro wa Youtube.Abashinzwe umutekano bavugaga ko bitemewe gufata amafoto muri ubu bukwe. Nyuma yo kugera hanze, aba banyamakuru bafashe amafoto agaragaza aho hoteli iberamo ubumwe, bamwe mu bantu bitabiriye ubukwe n’ibindi.Yari yanafashe ifoto y’abasore bambariye umusore bari muri etaje ya kane. Umwe mu bashinzwe umutekano yabarabutswe, maze barabafata bajyana muri Hoteli.Buri umwe yatanze Camera ye ibyo yari yafashe birasibwa. Ndetse n’ibyo bari bafashe bifashishije telefoni byasibwe. Ikindi buri umwe yerekanye ikarita y’igitangazamakuru akorera.

Umwe mu banyamakuru bakorera umuyoboro wa Youtube, yabwiye InyaRwanda ati “Uretse gukora ‘recovery’ (kongera kugarura) y’ibyo nari nafashe cyangwa se gutegereza amafoto abageni baza gusohora, nta kindi wakora hano. Umutekano wakajijwe kuva saa moya za mu gitondo. Buri kimwe kiragenzurwa umunota ku wundi.”Akomeza ati “Nko muri telefoni basibye amafoto n’amashusho byarimo bajya no muri ‘Recycle Bin’ (Ahajya amafoto/amashusho byasibwe muri telefoni). Urumva ko kubigarura ari ikizamini gikomeye.”Uyu munyamakuru avuga ko yiboneye n’amaso ye Bishop Gafaranga n’umukunzi we Annette Murava bagiye kurushinga.Hari amakuru avuga ko Annette Murava na Bishop Gafaranga baraye muri La Palisse Hotel mu rwego rwo kwirinda kuhagera batinze bagafotorwa binjira.

Kopi y’ubutumire (Invitation) ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko imihango y’ubukwe yose irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana n’ibindi bibera La Palisse Hotel.Muri Gicurasi 2022, ni bwo Annette Murava yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo. Amakuru avuga ko ari Bishop Gafaranga wayimwambitse mu gutangiza urugendo rw’ubuzima, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.Icyo gihe, Murava yabwiye Isimbi Tv ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n’umusore akunda ndetse ko n’ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.

Bishop Gafaranga azwi muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Bavakure’ n’izindi. Ndetse, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye by’urwenya.Urukundo rwe na Annette Murava rwaciye amarenga binyuze mu mishinga y’indirimbo bagiye bahuriramo. Bakoranye indirimbo ‘Igitambo’. Nk’aho ibi bidahagije, banahuriye mu yindi ndirimbo bise ‘Umuriro’.
Mu 2019 yabwiye inyaRwanda ko ari umugabo w’umugore umwe bafitanye abana batatu, akaba adateganya kureka gucuruza ngo yirundurire mu gutera urwenya. Ifoto yafashwe na ‘Camera’ nyuma igaragaza aho ubukwe bwa Bishop Gafaranga Annette Murava bwabereye kuri La Paliise Hotel i Nyamata Kuri uyu wa Gatandatu, Annette Murava arahamya isezerano rye na Bishop Gafaranga Bishop Gafaranga ni umukinnyi wa filime uherutse kwinjira mu muziki- Urukundo rwe na Annette rushibutse nyuma yo guhurira aho bwabereye.Src: Inyarwanda

Advertising

Previous Story

Umugore yavuze ko adashobora kurarana na Nyirabukwe we munzu imwe abyita kirazira

Next Story

Ese gukora imibonano mpuzabitsina k’umugore utwite ni byiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop