Advertising

Abantu 61 baguye mu mpanuka y’indege

10/08/2024 10:21

Kuri uyu wa Gatanu , indege yari itwaye abantu 61 yakoreye impanuka mu Mujyi sa Sao Paulo muri Brazil ntihagire numwe urokoka nk’uko byatangajwe.

Mu mashusho arimo gukwirakwizwa ku mbuga Nkoranyambaga , bigaragara ko yangiritse cyane ubwo yari ikamara kugwa hasi.

Kompanyi ya Voepass, yagize ati:”Kompanyi ibabajwe no kubatarangariza ko abantu 61 bose bari mu ndege bapfuye”.

Muri iyi ndege ya Kompanyi ya Voepass yabonye izuba mu 1995 mu Gihugu cya Brazil, harimo abagenzi 57 n’abakozi bo mu ndege 4 nk’uko byemezwa n’iyi Kompanyi ya Voepass.

Abari mu ndege bose ngo bari bafite ibyangombwa bya Brazil. Iyi ndege yari iyo mu bwoko bwa ATR 72-500, ifite Moteri 2.Mu munota umwe gusa yaguye ku birometero ibihumbi 17.

Nk’uko bigaragara mu mashusho, ubwo yagwa hasi, yateye ubwoba bw’abaturage bari hafi aho kubera urusaku rwumvikanye. Radar y’iyi ndege igaragaza ko yabuze ku muronko mu masaha ya Saa Saba z’amanywa.

Ubuyobozi bwa Voepass bwatangaje ko butari bwamenya icyateye iyo mpanuka y’indege cyakora ko bategereje kubona amakuru arava ku munara no kubari bayiyoboye.Imirambo yabaguye muri iyo ndege yatwawe ku Bitaro bya  Legal Medical Institute.

Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula de Silva yasabye Abanya-gihugu gufata umunota umwe wo kwibuka.Ati:”Ndagira ngo nsabe buri wese guhaguruka tugafata umunota umwe wo kwibuka,  kubera iyi ndege yaguye mu Mujyi wa Vinhedo kandi byagaragajwe ko bose bapfuye”.

Iyi ndege yakoze impanuka yakozwe mu mwaka wa 2010 igurishwa muri 2022. Kugeza ubu uruganda rwakoze iyi ndege narwo rurimo kwifashishwa mu gushakisha icyaba cyateye iyo mpanuka.

Bamwe mu bagenzi bari basizwe n’iyo ndege bashimiye Imana cyane.

Umwe mu bagabo basizwe n’iyi ndege , yabwiye Ikinyamakuru kimwe cyandikira muri Brazil ko ashimira Imana kubera ko abandi bagera ku 10, bayobye umuryango bigatuma iyi ndege ibasiga.

Previous Story

RDC: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uranenga ibihano byahawe abahuriye mu ihuriro rya AFC/m23

Next Story

Mutesi Scovia yakebuye abahanzi abasaba ikintu gikomeye

Latest from HANZE

Go toTop