Advertising

Mutesi Scovia yakebuye abahanzi abasaba ikintu gikomeye

10/08/2024 14:04

Mu kiganiro Mutesi Scovia yagiriye kuri YouTube Channel ye, yavuze ko hari indirimbo zabaye nka ‘Dawe uri mu Ijuru’ ariko banyirazo bakaba bakennye.

Mu kiganiro cye yagize ati:”Mu mbwire ngo ‘ntabwo mwari mwumva indirimbo ivuga ngo Burya umugabo n’usohoza ubutumwa , Tuzarwubaka, Ibidakwiriye n’izindi nyinshi nkazo. Hari umuntu wari wajya ahantu hateraniye abaturage n’abayobozi, ntibumvemo izi ndirimbo?

Aba bahanzi nibo bafite amafaranga make muri iki gihugu. Abanyamakuru iyo bagiye kuvuga indirimbo zigezweho ntabwo zo bazivuga kuko zo zabaye nka ‘Dawe uru mu Ijuru”.

Mutesi Scovia yavuze ko atigeze abona abahanzi bivugira, bitaba ibyo bose barajya kuririmba ibishegu ubundi abantu babone gutinya indirimbo zabo.

Mutesi Scovia n’uwo bari bafatanyije ikiganiro bikije ku Itegeko ryo mu igazeti ya Leta yo ku wa 31/07/2024. Mutesi Scovia ntiyumva uburyo igihangano cy’umuhanzi gifatwa nk’inyungu rusange.

INGINGO BAGARUTSEHO:

INGINGO 297: Ubwisanzure bwo gukoresha igihangano hagamijwe amakuru.

1.Ibikorwa bikurikira hagamije amakuru ku gihangano biremewe bidatangiwe uruhushya n’umuhanzi nta n’igihembo cy’uruhushya gitanzwe

INGINGO ya 301 : Ubwisanzure mu ikinwa ry’igihangano mu ruhame.

Ikinwa ry’igihangano mu ruhame riremewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy’uruhushya iyo bikozwe hagamijwe ibi ngibi;.

Igihe cy’imihango ya Leta cyangwa iy’amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu.

Mu rwego rw’ibikorwa by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa ikigo kitagamije inyungu. Iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame cyangwa se ibikorwa byo kwigisha bikozwe n’ikigo cy’uburezi (…).

Iyi ngingo ikomeza igaruka cyane ku burenganzira bwatanzwe ku bihangano by’abahanzi ubwabo hatabayemo gusaba uburenganzira.

Previous Story

Abantu 61 baguye mu mpanuka y’indege

Next Story

APR FC yatabye munama umunyamakuru Ishimwe Kevin Lee wayihaga amahirwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop