Advertising

Umugabo yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu atari yashaka umugore ku myaka 45 yose

06/08/2024 18:04

Umugabo wo muri Indonesia witwa Parlindungan yishe umuturanyi we w’imyaka 60 , wamuhozaga ku nkeke amubaza impamvu atari yashaka umugore ku myaka 45 nk’uko yireguye.

Ku myaka 60 , nyakwigendera yahoraga abaza umuturanyi we Parlindungan impamvu agejeje ku myaka 45 atari yazana umugore nyamara akuze bigaragara.

Amakuru avuga ko ku wa 29 Nyakanga 2024, Parlindungan yageze iwe mu amasaha ya Saa 8h00′ PM , afite inkoni z’ibiti mu ntoki, atangira ku rwanya nyakwigendera atagabanyije aramukubita cyane.

Nk’uko amakuru y’ibi yatanzwe n’umugore wa nyakwigendera akemezwa n’umukuru wa Police Maria Marpaung , bavuga ko nyakwigendera Asigm Irianto yasunikiwe mu muhanda maze akomeza amukubita mu buryo bukomeye.

Abashinzwe umutekano muri ako gace , bahagaritse Parlindungan wakomezaga guhondagura nyakwigendera, bahita bamwihutishiriza kwa mungaga gusa aza gupfa akiri mu nzira.

Nyuma y’isaha imwe, Police yataye muri yombi Parlindungan Siregar. Mu kwiregura, abwira Police ko yari amaze kurambirwa amagambo yisubiragamo ya nyakwigendera wahoraga amubaza impamvu atari yashaka umugore nyamara afite imyaka 45.

Yemeye ko nyuma y’ibyo byose , yahisemo kwihorera amukubita kugeza apfuye.

Previous Story

Rusizi – Nyamasheke: Aba Djs bashyiriweho igihembo cy’ibihumbi 250 RWF

Next Story

Abakoresha Facebook na Instagram muri Kenya bongerewe uburyo bwo gukorera amafaranga

Latest from HANZE

Go toTop