Abakunzi bihanganye ! Diamond Platnumz na Zari Hassan basohokanye n’abana babo bigaragara ko bishimanye

28/11/2023 10:50

Aba bombi bakomeje kutera impaka , zigaruka k’urukundo rwabo benshi bibaza niba bakiri mu rukundo koko cyangwa biba baremeye kuruvamo.Ibi byaje nyuma y’aho bongeye kugaragara bari kumwe n’abana babo basohokanye.

 

Nk’uko babyigaragarije, Diamond Platnumz na Zari Hassan babyaranye bakaza gutandukana , Zari Hassan agashaka Diamond akaguma wenyine, berekanye ko bakiri mu rukundo , aho aba bombi bafatanye kurutugu Diamond Platnumz atwaye.

 

Aya mashusho akomeje guhuza Diamond na Zari akomeje gutuma benshi bibaza niba koko ari urukundo cyangwa niba ari umukino wo kwihisha bombi bari gukinana n’abakunzi babo bikabayobera.

 

NTA RUKUNDO RUHARI , ABA BOSE BARI MUKAZI MURI AFURIKA Y’EPFO.

 

Muri Weekend yashize, Diamond Platnumz na Zuchu bagiye muri Afurika y’Epfo mukazi ko gukora ikiganiro cya Young , African Reality Show, gitambuka kuri Netflifx.

Ubwo Diamond yateguraga ugutungura Zuchu , amakuru dukura aho byabereye ni uko Fantana wigeze gusomana na Diamond Platnumz yari ahari ndetse ngo ninawe wafashe amashusho y’uwo muhango , arayatunganya yaca kuri Netflix muri icyo kiganiro bigeze no gusomaniramo.

 

Nyuma y’aho gato , Diamond , Zuchu , Zari na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari, nabo bagaragaye bari kumwe , nanone bituma benshi bibaza uwo muhuro w’abakeba, gusa biza kugaragara ko nubundi byari filime bari bibereyemo na cyane ko amashusho yabo nabwo yanyujijwe kuri Netflix muri icyi kiganiro.

 

Uyu munsi nabwo Diamond Platnumz na Zari basohokanye n’abana babo Nillah na Princess Tiffah , bivugwa ko nanone ari indi Episode y’icyo kiganiro barimo bafata kugira ngo kizatambuke kuri Netflix.Ibi bituma urukundo n’ukwamamara kwabo bibabyarira amafaranga bigakuraho ibihuha by’urukundo rwa Simba na Zuchu nubwo gashobora kuzaziramo uwari Boss akisanga yashakanye n’umukozi we.

 

Muri aya mashusho abana hari aho bagaragara bicaye inyuma bonyine, mama na papa batwaye ubona ko bishimanye.

 

Benshi bati:”Ninde watandukanije uyu muryango?”.

 

Advertising

Previous Story

Umukobwa inda ye yavuyemo nyuma yo gushyira hanze amashusho ayigaragaza, aboneraho umwanya agira inama abakobwa kujya bahisha inda zabo

Next Story

Ayo mafaranga mugura telephone mujye muyashora mu bintu bibafitiye inyungu ! Umugabo yababajwe n’akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone

Latest from Imyidagaduro

Go toTop